U Rwanda rwegukanye igikombe n’imidari itandatu muri Para-Taekwondo
Mu marushanwa mpuzamahanga akinwa n’abafite ubumuga (Para-Taekwondo) yaberaga mu Rwanda, asojwe u Rwanda rwegukanye imidari 6, runegukana igikombe nk’igihugu cya mbere muri rusange.
Ni amarushanwa yatangiye kiri uyu wa Gatandatu muri Petit Stade Amahoro, ahuza ibihugu byo muri Afurika no hanze yaho, aho byari ubwa kabiri Afurika yakira iri rushamwa.
U Rwanda rwegukanye imidari ibiri ya zahabu, itatu ya Bronze, ndetse n’umwe wa Feza, ruza no kwegukana umwanya wa mbere muri rusange, ni nyuma y’aho mu bakobwa u Rwanda rwatwaye umwanya wa kabiri inyuma ya Maroc, rutwara n’uwa kabiri mu bagabo rukurikiye Espagne
Iyi midari ya zahabu yatwawe na Nikwigize Jean de la Croix mu bagabo batarengeje ibiro 62, ndetse na Rukundo Consolee mu bakobwa batarengeje ibiro 58, mu gihe indi midari yatwawe na Bizumuremyi Jean Marie Vianney ndetse na Niringiyimana Jean Claude
Andi mafoto kuri aya marushanwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
U Rwanda Turarushyigikiy Mu Mikino Ya Para_ Taekwondo