U Rwanda ntirukitabiriye amarushanwa yo koga azabera muri Tanzaniya

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda buratangaza ko nta kipe y’u Rwanda izitabira amarushanwa yo koga azabera muri Tanzaniya.

Aya marushanwa ari ku rwego rw’akarere k’Afurika y’iburasirazuba no hagati azwi nka CANA (Confédération Africaine de Natation) zone III asanzwe yitabirwa n’ibihugu 7 birimo u Rwanda, Uganda, Burundi, Kenya, Ethiopia, Tanzania na Sudan.

Mu irushanwa rya CANA riheruka kubera Uganda mu mwaka wa 2015
Mu irushanwa rya CANA riheruka kubera Uganda mu mwaka wa 2015

Ay’uyu mwaka azabera i Dare Es Salaam muri Tanzaniya azatangira kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 21 Ukwakira 2017, u Rwanda rukaba rutazayitabira ngo kuko habuze ibyangombwa by’abakinnyi bitaboneka bitewe n’uko ngo bataruzuza imyaka yo kubihabwa nk’uko bitangazwa na Perezida wa Karongi Swimming Club Habukize John .

Agahozo Alphonsine ni umwe mu bamenyerewe mu mukino wo koga mu Rwanda banitabiraga aya marushanwa, aho inshuro ebyiri yitabiriye yanatwaraga umudari wa zahabu (Ifoto: New Times)
Agahozo Alphonsine ni umwe mu bamenyerewe mu mukino wo koga mu Rwanda banitabiraga aya marushanwa, aho inshuro ebyiri yitabiriye yanatwaraga umudari wa zahabu (Ifoto: New Times)

Aganira na Kigali Today, Samuel Ufitimana Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda yavuze ko ikibazo yari azi iyo kipe ya Karongi ifite ari icy’ubushobozi akaba yanavuze ko amakuru y’uko habonetse abana bato gusa yabimenye ubwo twakoraga iyi nkuru.

Yagize ati ”Tanzaniya yatumiye ikipe yo koga ya Karongi batubwira ko babuze amikoro bakiyashakisha, ari nabwo batubwiraga ko batangiye kuvugana n’ababyeyi b’abakinnyi ngo harebwe uburyo ayo mafaranga yashakishwa, n’aho iby’abana bato babonetse nanjye nabibwiwe uyu munsi (ku wa mbere tarii ya 9 Ukwakira 2017)”

Ufitimana ariko yakomeje avuga ko mu gihe hakibura iminsi 9 bashobora gushakisha abakinnyi bakuru biyongera ku bo Karongi Swimming Club ifite kugeza ubu, ku buryo ngo nihaba habura iminsi nk’ibiri bazatangaza mu buryo ntakuka ko u Rwanda rutakitabiriye.

U Rwanda rumaze kwitabira iri rushanwa ku nshuro ya kabiri aho rwitabiriye iryabereye Uganda muri 2015, icyo gihe Agahozo Alphonsine yatwaye umudari wa Zahabu, u Rwanda kandi rwitabiriye irindi rushanwa rwanakiriye muri 2016, na bwo Agahozo Alphonsine yongeye kwegukana umudari wa Zahabu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka