Taekwondo: U Rwanda rwegukanye “Ambassador’s Cup” ku nshuro ya Gatanu

Kuri uyu wa 24 Nzeli 2017 ni bwo irushanwa rya “Ambassador’s Cup” ryasojwe aho u Rwanda rwaryegukanye ku nshuro ya gatanu ribera mu Rwanda.

Iryo rushanwa ritegurwa n’ishyirarahamwe ry’umukino njyarugamba wa Taekwondo ku nkunga ya Ambasade ya Korea, ryari ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Nzeli 2017, u Rwanda rukaba ari rwo rwarirangije rubonye imidari myinshi.

Irushanwa rya Ambassador's Cup ribaye ku nshuro ya Gatanu u Rwanda ruryegukana
Irushanwa rya Ambassador’s Cup ribaye ku nshuro ya Gatanu u Rwanda ruryegukana

Iyumva Regis Kapiteni w’ikipe y’igihugu akaba yakiniraga ikipe ya IYF(International Youth Felowship) yabwiye Kigali Today ko kuba bakunda gutsinda ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati ari uburyo bitoza mu buryo bugezweho (Electronic System).

N'abakobwa baritabiriye
N’abakobwa baritabiriye
U Rwanda rwahawe igikombe cya gatanu mu irushanwa rya Ambassador's Cup
U Rwanda rwahawe igikombe cya gatanu mu irushanwa rya Ambassador’s Cup

Yagize ati ”impamvu dutsinda ni uburyo twitozamo kuko uburyo twakinagamo ni na bwo twitorezaho ugasanga ibindi bihugu bitarabukoresha ibyo bituma tubarusha n’ubwo tugikeneye ibyisumbuyeho”

Hatanzwe ibikombe mu byiciro bitandukanye
Hatanzwe ibikombe mu byiciro bitandukanye

Bagabo Placide Umunyamabanga w’ishyirarahamwe ry’uyu mukino yatangaje ko irushanwa muri rusange ryagenze neza kandi ko bishimiye urwego abakinnyi u Rwanda bagaragaje,ariko ngo haracyari ibindi byo kugeraho ari yo mpamvu ngo imyitozo izarushaho gukorwa.

Bagabo Placide umunyamabanga w'ishyirahamwe ry'umukino wa Taekwondo mu Rwanda avuga ko irushanwa ryagenze neza
Bagabo Placide umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda avuga ko irushanwa ryagenze neza
Hari abafana baringaniye
Hari abafana baringaniye

U Rwanda uretse ayo marushanwa “Ambassador’s Cup" agera kuri atanu yabereye mu Rwanda rukanayegukana,rwanegukanye amarushanwa nk’ayo yabereye muri Kenyai inshuro imwe ndetse n’ayabereye muri Uganda inshuro imwe, rukaba rwujuje ibikombe bya "Ambassador’s Cup" birindwi.

Ambasaderi wa Korea mu Rwanda na Martin Koonce ufasha TaeKwondo mu Rwanda bifotozanyije n'abakiri bato mu rwego rwo kubakundisha uyu mukino
Ambasaderi wa Korea mu Rwanda na Martin Koonce ufasha TaeKwondo mu Rwanda bifotozanyije n’abakiri bato mu rwego rwo kubakundisha uyu mukino
Abakinnyi basaga 180 bitabiriye irushanwa rya Ambassador's Cup ryabereye mu Rwanda
Abakinnyi basaga 180 bitabiriye irushanwa rya Ambassador’s Cup ryabereye mu Rwanda

Iryo rushanwa ryahuzaga abakinnyi basaga 180 mu byiciro by’abagore, abagabo, abato n’abakuru ryahuzaga ibihugu umunani birimo u Rwanda rwakiriye irushanwa, Somalia, Tanzania, Uganda, Kenya, U Burundi, Tanzaniya, ndetse na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka