Perezida Kagame yifatanyije n’Abanya Kigali muri Car Free Day
Kuri iki cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2017, Perezida Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo ngarukakwezi yitiriwe “Car Free Day”.
Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne, yatangaje ko kuba Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bitabiriye iyi Siporo, ari ibyo agaciro kanini, anabashimira kuba bigomwe inshingano nyinshi baba bafite bakagaragara mu gikorwa nk’iki, kigamije gufasha Abanyarwanda kugira ubuzima bwiza.
Yagize ati “Ni ikintu twishimiye cyane kuko dusanzwe tubizi ko akunda siporo kandi ayishyigikiye. Ku bandi bataraza na bo, bakwiye gukora uko bashoboye muri gahunda nyinshi bagira bagashyiramo n’umwanya wo gukora siporo, kuko ituma tugira ubuzima bwiza tukarushaho gukora n’indi mirimo.”
Minisitiri Uwacu yanavuze ko Perezida Kagame yasabye ko gahunda ya Car Free Day yongerwamo imbaraga ndetse ikanongererwa amasaha, kugira ngo irusheho gutanga umusaruro.
Ati “Perezida Kagame yashimye uburyo iyi siporo ikorwamo, ashima uburyo abatuye umujyi wa Kigali bayitabira, anashima uburyo abayitabira bapimwa bakamenyeshwa uko ubuzima bwabo buhagaze. “
Mugabo Christian Umwe mu bari bitabiriye Siporo muri Car Free Day yo kuri iki Cyumweru, yakanguriye abaturage kurushaho kwitabira ibikorwa bya Siporo buri munsi badategereje Car Free day.
Ati”Umubiri w’umuntu ukeneye Siporo ya buri munsi kugira ngo abashe kumererwa neza anakore indi mirimo afite imbaraga. Car Free Day iba rimwe mu kwezi rero ntihagije”.
Gahunda ya Car Free Day yatangijwe mu Mujyi Kigali muri Gicurasi 2016 hemezwa ko izajya iba buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi.
Ikorwa abantu bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bagana ku kibuga cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro RRA, bamwe biruka n’amaguru, abandi bagenda n’amagare.
Iyo bahageze bakora imyitozo ngororangingo itandukanye, bakanapimwa indwara zitandura bakamenya uko bahagaze.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Wow!!!!!! President wacu aduha ingero nziza dukwiye kumwigiraho
Mana weee!nzinezako uyu ariwe muyobozi igihugu cyacu cyari gikeneye pe!harya ngo muri amerca haba umutekano?wahe?buriya trump yatinyuka kujya mumuhanda nabantu bangana kuriya?habwa icyubahiro mana waduhaye umubyeyi wo ita kubana wamuragije!HE Paul Kagame turakwemera