Ndifuza kubona abakinnyi b’umukino wo koga baserukira u Rwanda – Miss Elsa

Miss Rwanda, Elsa Iradukunda atangaza ko irushanwa ryo koga yatangije rizatuma uwo mukino ugera ku rundi rwego kuburyo n’abawukina basohokera u Rwanda.

Miss Elsa yabanje kwerekana ko koga abizobereye
Miss Elsa yabanje kwerekana ko koga abizobereye

Yabitangaje ubwo yatangizaga irushanwa ngarukamwaka ryo koga yise "Ndi Nyampinga Swimming Competition" ryabereye kuri Cercle Sportif ku ku wa gatandatu tariki ya 12 Kanama 2017.

Miss Elsa yavuze ko afite inzozi zo kugza kuru rundi rwego umukino wo koga mu Rwanda kuburyo abawukina bajya bajya gupigana nabo mu bindi bihugu kandi bagatahana imidali.

Agira ati “Icyo nifuza cyane ni ukubona abakinnyi b’umukino wo koga bacu natwe
bajya mu mikino ya Olempike.

Nkuko amavubi (Football) ashobora guserukira u Rwanda mu mikino yo hanze, nanjye ndashaka kuzabona umukino wo koga ugeze ku rundi rwego bakaba babasha nko kujya mu marushanwa mpuzamahanga. Aho niho nifuza kuzabona umukino wo
koga mu Rwanda.”

Miss Elsa yambika imidali abatsinze iryo rushanwa
Miss Elsa yambika imidali abatsinze iryo rushanwa

Akomeza avuga ko yifuza kuzabona abantu bitabira umukino wo koga nk’uko bitabira indi mikino ikunzwe cyane hano mu Rwanda.

Agira ati “Njya gutekereza iki gikorwa ni uko ari siporo nkunda kandi nakuze nkora
kuva nkiri umwana ariko nkabona ntabwo abantu benshi bayitabira nk’uko bitabira
Basketball, Football.

Bintera kumva ko nanjye nshobora kuyizamura nkayivana ku rwego rumwe nkayigeza ku rundi. Ni muri urwo rwego nateguye iri rushanwa.”

Iri rushanwa ryitabiriwe n’abana bakabakaba 70, abakobwa n’abahungu, bari mu matsinda yo koga atandukanye nka Cercle Sportif, Vision Jeunesse, CBS Karongi n’abandi baturuste i Kigali, Rubavu na Karongi.

Inyogo zarushanyijwemo harimo nka “Free Style”; “Butterfly (Bunyugunyugu);
Backstrocke (Ngarama) na Dog Paddle.

Iryo rushanwa ryo koga ryitabiriwe n'abantu batandukanye
Iryo rushanwa ryo koga ryitabiriwe n’abantu batandukanye

Bugingo Emmanuel, wari uhagarariye Minisiteri y’Umuco na Sport (MINISPOC) nawe yashimye icyo gikorwa.

Agira ati “Igikorwa nk’iki tugifata nk’igikorwa giteza imbere umukino wo koga.
Umukino wo koga ni umukino utagira amarushanwa menshi cyane cyane ko n’ibikorwa
remezo ari bike, iyo rero habonetse abategura igikorwa nk’iki turabyishimira.”

Umukino wo koga, ni kimwe mubyo Nyampinga w’u Rwanda Elsa Iradukunda azaserukana mu marushanwa ya Miss World azabera mu Bushinwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amazina yange nitwa rukundinka stiven nkinira C.B.S karongi nishimira uyu mukino cyane nkaba nshishi kariz nabandi bakaz kuko nibyiz murakoze.

rukundinka stiven yanditse ku itariki ya: 24-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka