Mu Rwanda hatangiye inama yo kurwanya ibiyobyabwenge mu bakinnyi b’Abanyafurika

Ikigo cy’isi gishinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge World Anti-Doping Agency, gikomeje gutanga amahugurwa ku bashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Afurika kugira ngo harandurwe ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ku bakinnyi ba Afurika.

Kuri uyu wa 13 Kamena 2017 nibwo i Kigali hateraniye inama y’iminsi ibiri ihuza umuyobozi wa WADA (World Anti-Doping Agency) ku rwego rw’Afurika ndetse n’abakuriye urwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu bihugu by’Akarere ka Gatanu aho bari kurebera hamwe uburyo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu bakinnyi byacika.

Perezida wa Komite Olempiki atangiza inama
Perezida wa Komite Olempiki atangiza inama
Iyo nama iteraniye i Kigali izamara iminsi ibiri
Iyo nama iteraniye i Kigali izamara iminsi ibiri

Radney Swigelaar Intumwa y’Afurika muri WADA yavuze ko bitewe n’uburyo hirya no hino hakomeje kugaragara abakinnyi babikoresha ariyo mpamvu ikigo cy’isi gishinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge gikomeje gutanga amahugurwa nk’aya yo kongera ubumenyi ku bijyanye no gukumira ibiyobyabwenge mu mikino.

Intumwa y'Afurika mu kigo gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ku isi yavuze ko amahugurwa menshi akomeje gutangwa kuko muri Afurika hakunze kugaragara iki kibazo
Intumwa y’Afurika mu kigo gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ku isi yavuze ko amahugurwa menshi akomeje gutangwa kuko muri Afurika hakunze kugaragara iki kibazo

Yagize ati ”Ikibazo cy’ikoreshwa ry’imiti yongera imbaraga gikomeje kugaragara hirya no hino nk’aho twabonye cyagaragaye mu minsi ishize muri Uganda,Kenya,Ethiopia Sudan no mu Rwanda niyo mpamvu iki kigo gishinzwe kurwanya iyi miti gikomeje gutanga amahugurwa”

Ni nayo mpamvu twateraniye hano aho hagomba kongerwa ubumenyi ku bantu bakuriye ikigo mu bihugu kugira ngo bamenye uko birwanywa ku buryo byacika ariko bizagerwaho ku bufatanye bwa Guverinoma ndetse na za Komite Olempiki”
Munyabagisha Valens umuyobozi wa Komite Olempiki mu Rwanda atangiza iyi nama yavuze ko inama nk’iyi izagira byinshi isigira abayirimo ndetse n’u Rwanda rurimo.

Ati”iyi nama isanzwe iba kandi ibivugirwamo bigamije kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge abayitabiriye bakabona ubundi bumenyi.
Nkatwe u Rwanda rero bizadufasha ku buryo nko mu myaka ine iri imbere abakinnyi bacu bazajya batoranywa guhagararira igihugu tuzajya tubanza tubapime turebe uko bahagaze”

Umuyobozi wa Komite Olempiki mu Rwanda Munyabagisha Valens yavuze ko iyo nama izafasha abayitabiriye
Umuyobozi wa Komite Olempiki mu Rwanda Munyabagisha Valens yavuze ko iyo nama izafasha abayitabiriye
Abitabiriye inama yo kurwanya ibiyobyabwenge bafashe n'ifoto y'urwibutso
Abitabiriye inama yo kurwanya ibiyobyabwenge bafashe n’ifoto y’urwibutso

Iyo nama iri kubera muri Marriot Hotel yitabiriwe n’ibihugu 10 byo mu Karere ka Gatanu ari byo Rwanda, Kenya, Uganda, Somaliya,Tanzania,u Burundi, Sudani, Ethiopie, Érythrée na Misiri ikaba yatangiye kuri uyu wa 13 Kamena ikazarangira ku wa 15 Kamena 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turifuza ko abayobozi bazartwegera nka clubs turwanya ibiyobyabwenge(Northern province Burera District /Rugarama)

Ndayizeye Olivier yanditse ku itariki ya: 28-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka