Mu mafoto: Uko isiganwa rya Duathlon ryabereye i Kigali ryagenze

Kuri iki cyumweru mu mujyi wa Kigali habereye isiganwa ryitwa Duathlon ryari rikomatanyije umukino wo gusiganwa ku maguru no gusiganwa ku igare

Iryo rushanwa risanzwe riri ku ngengabihe y’amarushanwa ya Triathlon ryari ryitabiriwe n’abakinnyi 28, barimo abagabo 23 n’abakobwa 5, bahagurukiye ku muryango wa Stade Amahoro mu nzira bagombaga kuzenguruka mu bice bya Remera na Kimironko, bagasoreza nanone ku muryango wa Stade Amahoro.

Mu bagabo uwa mbere yabaye Rukara Fazil w’ikipe ya Kigali wakoresheje hose isaha imwe iminota itatu n’amasegonda icumi naho mu bakobwa Uwineza Hanani wari wegukanye irushanwa riheruka kubera Muhazi aza ku mwanya wa mbere akoresheje isaha imwe, iminota 20 n’amasegonda 58

Uko bagiye bakurikirana.

Mu bagabo

1.Rukara Fazil 1h3’10’’

2.Marc Schut (1h04’)

3. Ngarukiyehafi Jean de Dieu (1h5’57")

Abakobwa

1.Uwineza Hanani (1h21’3")

2. Britney Power (Umunyamerikakazi) (1h29’30")

3.Tuyishime Alice (1h37’54")

Mu bihembo byatanzwe uwa mbere mu bagabo yahembwe ibihumbi 50 n’ikarito ya Coca Cola, uwa kabiri ahembwa ibihumbi 40 n’ikarito ya Coca Cola , uwa gatatu ahembwa ibihumbi 30 n’ikarito ya Coca Cola.

Mu bakobwa ho uwa mbere yahembwe ibihumbi 40, uwa kabiri ahembwa ibihumbi 30, uwa gatatu ahembwa ibihumbi 20 bose hiyongereyeho n’ikarito imwe ya Coca Cola.

Mu mafoto, uko isiganwa ryagenze

Rukara Fazil wabaye uwa mbere ubwo yari mu gice cyo kwiruka
Rukara Fazil wabaye uwa mbere ubwo yari mu gice cyo kwiruka
Okenge Andre, umwe mu batoza b'uyu mukino
Okenge Andre, umwe mu batoza b’uyu mukino
Mbere yo gutangira irushanwa, abakinnyi bari bategereje uruhushya rwo gutangira
Mbere yo gutangira irushanwa, abakinnyi bari bategereje uruhushya rwo gutangira
Mbaraga Alexis uyobora ishyirahamwe ry'umukino wa Triathlon mu Rwanda aganira n'abanyamakuru
Mbaraga Alexis uyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda aganira n’abanyamakuru
Marc schutz wabaye uwa kabiri na Alexis Mbaraga ukuriye ishyirahamwe ry'umukino wa Triathlon mu Rwanda, baganira nyuma y'irushanwa
Marc schutz wabaye uwa kabiri na Alexis Mbaraga ukuriye ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda, baganira nyuma y’irushanwa
Imodoka yakurikiranaga abakinnyi
Imodoka yakurikiranaga abakinnyi
Ibyishimo byari byose ku ikipe y'abanyamahanga basanzwe baba muri Kigali, iyi yari yitabiriye irushanwa bwa mbere
Ibyishimo byari byose ku ikipe y’abanyamahanga basanzwe baba muri Kigali, iyi yari yitabiriye irushanwa bwa mbere
Hategekimana Timamu wari usanzwe aba uwa mbere kuri iyi nshuro yatunguwe , avuga ko iyo hatarimo koga bimugora
Hategekimana Timamu wari usanzwe aba uwa mbere kuri iyi nshuro yatunguwe , avuga ko iyo hatarimo koga bimugora
Iri siganwa ryanitabiriwe n'abanyamahanga
Iri siganwa ryanitabiriwe n’abanyamahanga
Tuyishime Alice wari usanzwe aza ku mwanya wa kabiri, yatunguwe arangiza ku mwanya wa gatatu
Tuyishime Alice wari usanzwe aza ku mwanya wa kabiri, yatunguwe arangiza ku mwanya wa gatatu
Bamwe mu bitabiriye iri rushanwa
Bamwe mu bitabiriye iri rushanwa
Alice Tuyishime wabaye uwa gatatu mu bakobwa yahobaranaga na Britney Power wabaye uwa kabiri
Alice Tuyishime wabaye uwa gatatu mu bakobwa yahobaranaga na Britney Power wabaye uwa kabiri
Rukara Fazil wabaye uwa mbere ubwo yari mu gice cyo kwiruka yatunguye benshi kubera umuvuduko we
Rukara Fazil wabaye uwa mbere ubwo yari mu gice cyo kwiruka yatunguye benshi kubera umuvuduko we
Abaje mu myanya itatu ya mbere mu bakobwa aribo Uwineza Hanani, Britney Power na Tuyishime Alice
Abaje mu myanya itatu ya mbere mu bakobwa aribo Uwineza Hanani, Britney Power na Tuyishime Alice
Tuyishime Alice wari usanzwe aza ku mwanya wa kabiri, yatunguwe arangiza ku mwanya wa gatatu
Tuyishime Alice wari usanzwe aza ku mwanya wa kabiri, yatunguwe arangiza ku mwanya wa gatatu
Uwineza Hanani usanzwe ari numero ya mbere mu Rwanda mu bakobwa akandagira igare
Uwineza Hanani usanzwe ari numero ya mbere mu Rwanda mu bakobwa akandagira igare
Britney Power waje ku mwanya wa kabiri mu bakobwa
Britney Power waje ku mwanya wa kabiri mu bakobwa

Amafoto: Kwizera Fulgence

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ninde watsinze irushanwa?

Nsengumukiza fulgence yanditse ku itariki ya: 14-07-2018  →  Musubize

Oya rwose murakabije abategura iryo rushanwa kuri stage murabaha coka aho kubaha shampany rwose ni gute imikino izatera mbere mutayisgikira mushiremo ibihembo biboneye, ubwo murabona umukinyi cg se ikipe yava ahandi ikaza gukinira coka kweri.mushyire agaciro umukino mushake abaterankunga mbere yo gutegura imikinomubone ibyo muzahemba abatsinze irushanwa.

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 9-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka