Inkunga ya BRALIRWA igiye kuzamura umukino wa Triathlon

Ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda ryasinye amasezerano y’ubufatanye na BRALIRWA agamije guteza imbere uwo mukino mu Rwanda no hanze.

Ubwo hasinywaga amasezerano hagati ya Bralirwa n'ishyirahamwe ry'umukino wa Triathlon
Ubwo hasinywaga amasezerano hagati ya Bralirwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon

Ayo masezerano yashyizweho umukono ku kicaro cya Bralirwa mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Ukwakira 2017.

Ayo masezerano y’ubufatanye azamara imyaka itatu ishobora kongerwa, amafaranga azaba ayagize impande zombi zirinze kuyatangaza zivuga ko bikiri ibanga nubwo mbere byari byavuzwe ko BRALIRWA izajya itanga Miliyoni 35RWf buri mwaka.

Mbaraga Alexis, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon yatangarije Kigali Today ko bemeranyijwe na BRALIRWA ko izajya itera inkunga amarushanwa yose muri uwo mukino.

Ikazaba ariyo ifite uburenganzira bwo kwamamaza ibinyobwa byayo bidasembuye cyane cyane ikinyobwa cya Coca Cola.

Agira ati “Ni amasezerano meza aje kudufasha kurushaho guteza imbere uyu mukino. Tugiye gutangira gutegura abakinnyi tunawumenyekanishe mu bice bitandukanye mu gihugu twongera n’ibihembo duha abitabira amarushanwa.”

BRALIRWA yari ihagarariwe n’umuyobozi mukuru wayo Victor Madiela n’ushinzwe amasoko NGANGE Ngxiki bavuze ko bahisemo guteza imbere uyu mukino mu rwego rwo guha ibyishimo abakiliya babo.

Bahamya ko kandi basanga uzarushaho kumenyekanisha ibinyobwa byabo kuko ari umukino ushimisha abawureba.

Ayo masezerano aratangira gushyirwa mu bikorwa mu irushanwa rizabera i Rubavu.

Nyuma yuko impande zombi zemeranyije ko hazajya haba irushanwa rya buri kwezi, aya masezerano aratangirira mu irushanwa rizabera i Rubavu ku itariki ya 28 Ukwakira 2017.

Abakinnyi bazitabira iri rushanwa bazaba barimo n’abavuye mu bihugu byo hanze uwa mbere azahabwa igihembo cy’amadolari 1000 y’Abanyamerika, akabakaba miliyoni 1RWf.

Mbaraga agira ati “Ibihembo bigiye kuzamuka, wenda ntanabihishe twajyaga duhemba ibihumbi 100RWf ariko nk’irushanwa tuzakina mu mpera z’uku kwezi i Rubavu tuzazamura ibihembo.”

Irushanwa rya Triathlon rizabera i Rubavu ryatumiwemo ibihugu byo mu karere birimo n’ibyo hanze y’akarere birimo ibirwa bya Maurices,Tchad, Uganda n’Ibindi.

BRALIRWA yari isanzwe ari umufatanyabikorwa w’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mbere y’uko hasinywa ayo masezerano. Yari isanzwe yamaza ikinyobwa cyayo cya Coca Cola mu bikorwa by’iryo shyirahamwe.

Umukino wa Triathlon ukomatanya imikino itatu ariyo umukino wo gutwara igare, koga no gusiganwa ku maguru, wageze mu Rwanda bwa mbere mu mwaka wa 2014.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka