Inka bagabiwe na Kwagarana Sport club ngo ziratuma bahindura icyiciro cy’ubudehe

Kwagarana featness club ikorera sport izwi nka gyme tonic muri sport view hotel, yaremeye imiryango itatu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye ibashyikiriza Inka zifite agaciro ka 1.5M y’amafaranga y’u Rwanda

Inka Kwagarana Sport Club yageneye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye
Inka Kwagarana Sport Club yageneye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye

Iyo miryango ni ibiri yo mu Murenge wa Rwamagana mu tugari twa Muyumbu na Gahengeri, n’umwe wo mu Murenge wa Rusororo mu kagali ka Ruhanga

Iki gikorwa kikaba cyakozwe mu rwego rwo kurushaho gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, no kubaba hafi nk’uko Me Mutimura Patrick ukuriye iyi club yabitangaje.

Yagize ati" Iki ni igikorwa ngarukamwaka dukora buri gihe nk’aba sportif, tugamije kwifatanya n’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi tubaba hafi, tunabereka ko nubwo babuze ababo bagifite abavandimwe babazirikana."

Yakomeje agira ati" Nyuma yo kuremera aba bavandimwe, tunasaba abayobozi kubakurikiranira hafi kugira ngo izi nka tuba twabahaye zibagirire akamaro, aho kugira ngo zifatwe nabi."

Me Mutimura Patrick uhagarariye Kwagarana Sport Club yavuze ko iki gikorwa kigamije gukomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi minsi 100 yo Kwibuka
Me Mutimura Patrick uhagarariye Kwagarana Sport Club yavuze ko iki gikorwa kigamije gukomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi minsi 100 yo Kwibuka

Me Mutimura anasaba bagenzi babo bibumbiye mu yandi ma tsinda akora Sport kurushaho kwitabira gahunda za Leta zigamije gufasha bagenzi babo bagifite ubushobozi buke gutera intambwe bakazamura ubushobozi bwabo.

Ati " Imibare igaragaza ko abasaga Miliyoni 3mu Rwanda bamaze kuva munsi y’umurongo w’ubukene. Aba bose bafatanyije bakura benshi mu bukene, abanyarwanda bakarushaho gutera imbere."

Abanyamuryango ba Kwagarana Sport Club bitabiriye iki gikorwa
Abanyamuryango ba Kwagarana Sport Club bitabiriye iki gikorwa

Mukarukeba Clementine, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Gahengeri wagabiwe inka, yatangaje ko anejejwe cyane no kugabirwa, bikazamufasha kurushaho kuzamura imibereho ye agasubira uko yahoze akiri umutunzi.

Ati" Byandenze cyane. Iyi nka igiye kumfasha byinshi . Kera twahoranye Inka ariko zari zarashize, murakoze kutugabira Imana ibahe umugisha."

Aba ni bo bahagarariye imiryango yagabiwe Inka
Aba ni bo bahagarariye imiryango yagabiwe Inka

Mutsindashyaka Davide nawe wahawe inka kimwe na Ruganji Bernard, bahurije mu gushimira Kwagarana Sport Club kuba yabagabiye Inka, bavuga ko zigiye kubafasha mu guteza imbere imibereho yabo, ndetse zikazabafasha kuva mu cyiciro cyo hasi mu budehe bajya mu cyisumbuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka