Imodoka 19 zirahatana muri Rwanda Mountain Gorilla Rally 2017

Imodoka 19 ziganjemo izizaturuka hanze y’u Rwanda ni zo zamaze kwiyandikisha kuzitabira isiganwa ry’imodoka rizwi nka Rwanda Mountain Gorilla Rally izaba mu mpera z’iki cyumweru.

Imodoka 19 harimo eshanu zo mu Rwanda, enye z’i Burundi n’eshanu zizava muri Uganda, ni zo zamaze gutangazwa ko ari zo zizahatana guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 08/09/2017, kugera ku wa Gatandatu tariki 09/09/2017.

Benshi mu bafana b'aya masiganwa, baryoherwa no kubona zitumura ivumbi
Benshi mu bafana b’aya masiganwa, baryoherwa no kubona zitumura ivumbi

Mu bakinnyi bazitabira iryo siganwa, hongeye kugaragaramo Giancarlo Davite uzaba ukinana na Slyvia Vindevogel batwaye iryo siganwa mu mwaka wa 2013. Giancarlo ubwo yaherukaga gukina amarushanwa atandukanye mu Rwanda yakiniraga ku byangombwa by’u Rwanda, ubu azitabira akoresha ibyangombwa byo mu Bubiligi.

Ku wa Gatandatu iri siganwa rizabera mu bice bya Bugesera
Ku wa Gatandatu iri siganwa rizabera mu bice bya Bugesera

Urutonde rw’abakinnyi n’amamodoka bazaba batwaye

1.Manvier Baryan (Kenya) & Sturrock Drew (UK) – Skoda Fabia
2.Leroy Gomez (Zambia) & Gomez Urshlla (Zambia) – Mitsubishi Evo X
3.Gomez Kleevan (Zambia) & Latife Riyaz (Zambia) – Mitsubishi Evo IX
4.Giancarlo Davite (Ububiligi) & Slyvia Vindevogel (Burundi) – Mitsubishi Evo X
5.Rudy Cantanhede (Burundi) & Israel David (Burundi) – Mitsubishi Evo IX
6.Bukera Valery (Burundi) & Kethia Nital (Burundi) – Subaru Impreza N12
7.Cammobio Piero (KEN) & Frigo Slivia (Kenya) – Mitsubishi Evo IX
8.Nyiridandi Fabrice (Rwanda) & Karingirwa Regis (Rwanda) – Toyota Celica
9. Gilberto Balondemu (Uganda) & Bunya Stephen (Uganda) – Toyota Corolla
10.Remezo Christian (Burundi) & Gahuragiza Jean Marie (Burundi) – Toyota Celica
11.Din Imitiaz (Burundi) & Bigirimana Christophe (Burundi) – Toyota Avensis
12.Gakuba Diotis Tassos (Rwanda) & Kayitankore Lionel (Rwanda) – Toyota Corolla
13.Gakwaya Jean Claude (Rwanda) & Mugabo Jean Claude (Rwanda) – Subaru Impreza
14.Nizette Christophe (Rwanda) – Subaru Impreza
15.Watendwa Samuel (Uganda) & Muhamad Asuman (Uganda) – Toyota Corona
16.Essa Rauf Adam (Uganda) & Semakula George (Uganda) – Mitsubishi Evo IX
17.Murenzi Alain (Rwanda) & Tuyishime Regis (Rwanda) – Toyota Corolla
18.Kateete Abdu (Uganda) & Kyambadde Sirajih (Uganda) – Subaru Impreza
19.Gawaya Timothy (Uganda) & Lwanga Humuza (Uganda) – Toyota Celica.

Aho Rally yabereye haba hari abafana benshi
Aho Rally yabereye haba hari abafana benshi
Abafana ba Rally
Abafana ba Rally

Christakis Fitidis ukinana n’Umunyarwanda Nzamwita Eric bari aba kane muri shampiyona Nyafurika yo gusiganwa ku mamodoka ntibazakina “Rwanda Mountain Gorilla Rally” izatangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Nzeli 2017 kubera impamvu z’akazi.

Mu modoka 19 ziyandikishije, barindwi nibo bari gukina shampiyona Nyafurika, aho abakinnyi batatu ba mbere muri Afurika mbere y’uko bakina amasiganwa abiri (Rwanda na Zambia) bari kuri uru rutonde Umunyakenya Manvier Baryan (wa mbere), Umunyazambiya Leroy Gomes (wa kabiri) n’Umunya-Zambia Kleevan Gomes wa Gatatu, bombi bakazaba bahatanira amanota ashobora gutuma begukana Shampiyona y’Afurika

Uko isiganwa riteye:

Isiganwa rizatangira ku wa Gatanu tariki 08/09/2017, aho imodoka zizava kuri Kigali Convention Center zerekeza i Rugende aho zizatangirira isiganwa, bakazava i Rugende berekeza i Mbandazi ku ntera ya Kirometero 20.95, bakongera bakava i Ruhanga bajya i Mbandazi ku ntera ya Kirometero 14.21, iyo mihanda bakazayisiganwamo inshuro ebyiri ebyiri, nyuma ya Saa Sita bakazakora isiganwa kuri Stade Amahoro.

Isiganwa ry'imodoka ni umwe mu mikino ifite abafana benshi mu Rwanda
Isiganwa ry’imodoka ni umwe mu mikino ifite abafana benshi mu Rwanda

Ku wa Gatandatu tariki 09/09/2017, isiganwa rizakomereza i Bugesera/Nyamata, aho bazasiganwa bava i Nyamizi bajya i Gashora (19.69kms), i Gaharwa berekeza i Nemba (11.56kms), i Gako-Gasenyi (14.41kms) ndetse na Gasenyi-Nemba (22.22kms), aha hose naho hakazakorwa inshuro ebyiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

IHUYE TURARIKUMBUYE IRUSHANWA RYIMODOKA.

gahinyuza viater yanditse ku itariki ya: 8-09-2017  →  Musubize

ndababayecyane ndumunu ukunda imodoka narinziko zizaberamumajyepfo none bazijye ahandi huye,gisagara,nyaruguru,mukore ubuvujyizi zihanyure ubutaha sharomo.

gahinyuza viater yanditse ku itariki ya: 8-09-2017  →  Musubize

AYOMARUSHANWA NIMESA TURISHIMWE KWUYARE BA NAMAFARANGA

NISIGA MUKAMA DEIV yanditse ku itariki ya: 8-09-2017  →  Musubize

AYOMARUSHANWA NIMESA TURISHIMWE

NISIGA MUKAMA DEIV yanditse ku itariki ya: 8-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka