Ikipe y’igihugu ya Taekwondo ikubutse muri Korea n’umwanya wa kabiri

Kuri uyu wa 09 Ukuboza 2017 nibwo ikipe y’igihugu y’umukino wa Taekwondo yageze i Kigali ivuye muri Korea mu irushanwa ry’isi.

Mbonigaba na Zura bavuye mu marushanwa
Mbonigaba na Zura bavuye mu marushanwa

Iyi kipe yari igizwe na Mushambokazi Zura mu bakobwa na Mbonigaba mu bagabo yitwaye neza aho u Rwanda muri rusange rwegukanye umudari wa Silver.

Mbonigaba yarangije irushanwa ari ku mwanya wa kabiri nyuma y’umunyarijeriya, mu gihe mu bakobwa Zura Mushambokazi we yaje ku mwanya wa gatandatu.

Mbonigaba yavuze ko umwanya yabonye awukesha imyitozo myiza bakoze mbere yo kwerekeza muri Korea.

Yagize ati”Ndishimye umwanya nabonye n’uwo u Rwanda twaboye muri rusange kuko ari mwiza ariko tubikesha imyitozo twakoze n’ubwo itari iy’igihe kirekire”.

Martin Koonce, Perezida w’icyubahiro wa Taekwondo mu Rwanda akaba yaranatoje abo bakinnyi bagiye muri iryo rushanwa, yatangarije itangazamakuru ko yashimishijwe n’uburyo aba bakinnyi bitwaye mu marushanwa.

Bakiriwe n'abakinnyi bagenzi babo ndetse n'abo mu miryango yabo
Bakiriwe n’abakinnyi bagenzi babo ndetse n’abo mu miryango yabo

Ati ”Nashimishijwe cyane n’uburyo abakinnyi banjye bitwaye byagaragaje urwego Taekwondo mu Rwanda igeze ho ndetse ubu tugiye kongera kubatoza kugirango urwego bagaragaje ruzabe rwiza kurushaho”.

Iri rushanwa ryitabirirwe n’ibihugu 92 bivuye ku isi ariko bitarimo Korea,ubuyapani n’Uburusiya kuko ngo birenze urwego rw’iri rushanwa, mu gihe mu bihugu bindi bizwi muri uyu mukino nka Espanye, Leta zunze ubumwe za Amerika byo byitabiriye.

U Rwanda ruzitabira indi mikino mpuzamahanga ariko ku rwego rw’Afurika ho muri Werurwe 2018 ruzerekeza muri TaeKwondo African Championship izabera muri Maroc.

Abandi bakinnyi bari baje kubakira
Abandi bakinnyi bari baje kubakira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka