Igikombe cy’intwari kiragana ku musozo muri Volley ball na Basket

Mu mukino w’intoki wa Volleyball, ikipe ya REG na Gisagara ni zo zamaze kubona itike yo gukina umukino mu gikombe cy’intwari uzaba kuri uyu wa Gatatu, mu gihe Basketball bakiri mu mikino ibanza

Muri Basketball imikino yarabaye yatangiye kuri uyu wa Gatandatu

Guhera ku wa Gatandatu, mu mukino wa Basketball n hakinwaga imikino y’igikombe cy’intwari, aho mu bagabo amakipe yose yiyandikishije agomba kuzahura, nyuma hakazabarwa ikipe izaba irusha izindi amanota, mu mikino izasozwa tariki 04/2/2018.

Iyi mikino igamije kuzirikana intwari z'u Rwanda
Iyi mikino igamije kuzirikana intwari z’u Rwanda

Uko imikino yagenze mu mpera z’iki cyumweru

Ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2018

APR(Abagore) 52-61 THE HOOPS
UBUMWE 66-84 IPRC-SOUTH(Abagore)
PATRIOTS 58-67 ESPOIR

Muri Basketball, REG ihagaze muri iyi minsi yatsinze APR 55-52
Muri Basketball, REG ihagaze muri iyi minsi yatsinze APR 55-52

Ku Cyumweru tariki 28 Mutarama 2018

IPRC-SOUTH(Abagore) 78-45 U18 NATIONAL TEAM
APR(Abagore) 67-57 UBUMWE
IPRC-KIGALI 59-81 PATRIOTS
REG 55-52 APR

Imikino iteganyijwe tariki 01 Gashyantare 2018

12.00 APR(w) vs U18 National Team
14.00 UBUMWE vs THE HOOPS
16.00 ESPOIR vs REG
18.00 PATRIOTS vs APR

Muri Volleyball, REG na Gisagara ni zo zizakina umukino wa nyuma

Mu mpera z‘iki cyumweru ni bwo hakinwe imikino yahariwe kwizihiza umunsi w’intwari z’u Rwanda, aho imikino yatangiriye mu matsinda, maze ebyiri za mbere muri buri tsinda zibona itike yo gukina ½ cy’irangiza.

Muri ½ cy’irangiza, ikipe ya Gisagara yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma itsinze ikipe ya Kirehe amaseti 3-0, (16- 25, 19-25, 17- 25), naho REG igera ku mukino wa nyuma itsinze UTB amaseti 3-2 (UTB-REG 2-3(22- 25,25-17,25- 22,23-25,12- 15).

Biteganyijwe ko umukino wa nyuma uzaba kuri uyu wa Gatatu muri Petit Stade Amahoro, ukazahuza ikipe y’akarere ka Gisagara ndetse n’ikipe ya REG Saa moya z’ijoro, naho mu bagore hakazahura APR na Rwanda Revenue ku i Saa kumi n’imwe , imikino yose izabera kuri Stade Amahoro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka