Gakwaya na Mugabo begukanye Sprint Rally yabereye i Bugesera(Video & Photo)

Kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Bugesera habereye isiganwa ry’amamodoka, aho Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude ari bo baryegukanye

Ni isiganwa ryitabiriwe n’amamodoka icyenda, harimo atandatu y’abanyarwanda, gusa rikaba ryasojwe gusa n’imodoka enye gusa, harimo imwe y’Abanyarwanda Gakwaya Claude na Mugabo Claude, ndetse n’eshatu zari zaturutse i Burundi.

Imwe mu modka zitabiriye iri siganwa
Imwe mu modka zitabiriye iri siganwa
Iri siganwa ryanyuze mu murenge wa Nemba na Gako
Iri siganwa ryanyuze mu murenge wa Nemba na Gako

Abavandimwe babiri Gakwaya Claude na Mugabo Claude bari batwaye imodoka yarushaga izindi ubushobozi Subaru Impreza, ni bo baje ku mwanya wa mbere bakoresheje 1h07’52’’.

Abafana benshi bari baje kwirebera isiganwa
Abafana benshi bari baje kwirebera isiganwa
Ivumbi riba ritumuka
Ivumbi riba ritumuka

Ku mwanya wa kabiri haje kuza Din Imtiaz wakinanaga na Bigirimana Christophe bahagarariye u Burundi bakoreshaga imodoka ya Toyota Avensis bakoresheje 1h9’23’’

Gakwaya Claude na Mugabo Claude begukanye umwanya wa mbere
Gakwaya Claude na Mugabo Claude begukanye umwanya wa mbere
Umuhanda wa Bugesera izi modoka zanyuragamo
Umuhanda wa Bugesera izi modoka zanyuragamo

Muri iri siganwa, abanyarwanda bose bari babashije gukina iri siganwa bwa mbere nta n’umwe wabashije kurisoza, mu gihe imodoaka zari zaturutse i Burndi zose uko ari eshatu zo zabashije gusoza.

Abari babashije kwitabira iri siganwa

Rwanda Team : Gakwaya Claude& Mugabo Claude
Burundi Team : Giessen Jean Jean& Maceri Diaz
Rwanda Team : Mutuga Janvier& Kayitankore Lionel
Burundi Team : Remezo Christian& Bahezagire Felix
Rwanda Team : Semana Genese& Hakizimana Jacques
Burundi Team: Din Imtiaz& Bigirimana Christophe
Rwanda Team: Nshimiyimana Adolphe& Semuhungu Baptiste
Rwanda Team: Nizette Christophe& Murenzi Alain
Rwanda Team: Sekamana Furaha& Nsanzumuhire Oscar

Andi mafoto wareba AHA

Reba mu Nshamake amashusho y’ uko iri siganwa ryagenze

Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mugabo nomubwira Nti Feristation

Eric yanditse ku itariki ya: 22-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka