Gakwaya na Mugabo begukanye Sprint Rally yabereye i Bugesera(Video & Photo)
Kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Bugesera habereye isiganwa ry’amamodoka, aho Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude ari bo baryegukanye
Ni isiganwa ryitabiriwe n’amamodoka icyenda, harimo atandatu y’abanyarwanda, gusa rikaba ryasojwe gusa n’imodoka enye gusa, harimo imwe y’Abanyarwanda Gakwaya Claude na Mugabo Claude, ndetse n’eshatu zari zaturutse i Burundi.
Abavandimwe babiri Gakwaya Claude na Mugabo Claude bari batwaye imodoka yarushaga izindi ubushobozi Subaru Impreza, ni bo baje ku mwanya wa mbere bakoresheje 1h07’52’’.
Ku mwanya wa kabiri haje kuza Din Imtiaz wakinanaga na Bigirimana Christophe bahagarariye u Burundi bakoreshaga imodoka ya Toyota Avensis bakoresheje 1h9’23’’
Muri iri siganwa, abanyarwanda bose bari babashije gukina iri siganwa bwa mbere nta n’umwe wabashije kurisoza, mu gihe imodoaka zari zaturutse i Burndi zose uko ari eshatu zo zabashije gusoza.
Abari babashije kwitabira iri siganwa
Rwanda Team : Gakwaya Claude& Mugabo Claude
Burundi Team : Giessen Jean Jean& Maceri Diaz
Rwanda Team : Mutuga Janvier& Kayitankore Lionel
Burundi Team : Remezo Christian& Bahezagire Felix
Rwanda Team : Semana Genese& Hakizimana Jacques
Burundi Team: Din Imtiaz& Bigirimana Christophe
Rwanda Team: Nshimiyimana Adolphe& Semuhungu Baptiste
Rwanda Team: Nizette Christophe& Murenzi Alain
Rwanda Team: Sekamana Furaha& Nsanzumuhire Oscar
Andi mafoto wareba AHA
Reba mu Nshamake amashusho y’ uko iri siganwa ryagenze
Amafoto: Muzogeye Plaisir
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mugabo nomubwira Nti Feristation