FEASSSA: Ibigo byariganyaga bigakoresha abanyeshuri batabyigamo byafungiwe amayira

Mu mikino ya FEASSSA biteganijwe ko izabera mu Rwanda guhera taliki ya 10 kugeza 20 Kanama 2018, Minisiteri y’Uburezi yahagurikiye ikibazo cy’amanyanga avugwa mu bigo by’Amashuri bitira abakinnyi ahandi.

(Hagati)Umunyamabanga wa leta muri Minsiteri y'Uburezi Dr Isaac Munyakazi mu kiganiro n'abanyamakuru ku mikino ya FEASSSA igiye kubera mu Rwanda
(Hagati)Umunyamabanga wa leta muri Minsiteri y’Uburezi Dr Isaac Munyakazi mu kiganiro n’abanyamakuru ku mikino ya FEASSSA igiye kubera mu Rwanda

Mbere y’Iyi mikino igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatatu aho biteganijwe ko izabera mu Mujyi wa Musanze kuva taliki ya 10 kugeza 20 Kanama 2018, Minisiteri y’Uburezi n’abashinzwe imikino yo mu mashuri bahagurukiye ikibazo cy’Ibigo bikoresha abakinnyi batari abanyeshuri babyo.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Isaac Munyakazi ubwo yari ari mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarukaga ku myiteguro y’Iyi mikino yavuze ko URwanda rwiteguye neza kwakira iyi mikino .

Yagize ati “Imyiteguro yarakozwe twiteguye kwakira neza irushanwa ndetse n’abazaza batugana,imyiteguro igeze ku musozo ibibuga byaratunganyijwe ndetse n’amacumbi ikindi kandi tunategura uko twazasigarana intsinzi.”

Munyakazi yanakomoje ku kibazo cy’Ibigo bifite umuco wo gutira abakinnyi basanzwe batiga bagamije guharanira ishema ry’Ibikombe bakazitira impano z’abanyeshuri baba bakizamuka.

“Turemera ko rimwe na rimwe mu Rwanda byagiye bitubaho mu rwego rwo gushaka intsinzi , turizeza ko bitazongera kubaho kuko twabonanye n’Ubuyobozi bwa FEASSSA tubiganiraho dufata umwanzuro wo kubirwanya”

Twashyizeho itsinda rishinzwe gukusanya amakuru ku bakinnyi bose bazitabira uwo bizagaragaraho tukabona ibimenyetso ko yakoze aya manyanga tuzamuhana”

Iki kibazo cyagaragaye cyane muri FEASSSA ya 2015 yabereye I Huye aho amakipe amwe na mwe yari yakoresheje abakinnyi batari abanyeshuri barimo n’abakina mu kiciro cya mbere mu makipe yo mu Rwanda nko mu mupira w’amaguru,Volley Ball na Basket Ball .

Ibihugu bimaze gutangaza ko bizitabira iyi mikino igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatatu ni Tanzania,Kenya,Uganda n’URwanda, mu gihe ibindi bihugu birimo Uburundi na Soudani y’Epfo byari byatumiwe byivanye mu bazitabira iyi mikino.

Iyi mikino iheruka kubera Gulu mu majyaruguru ya Uganda biteganijwe ko izitabirwa n’abakinnyi 2519.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka