Bwa mbere u Rwanda rugiye kwakira igikombe cy’Afurika mu mukino wa Triathlon.

Taliki ya 04 Kanama , u Rwanda rurakira ibihangange mu mukino wa Triathlon mu mikino y’Igikombe cy’Afurika izabera mu karere ka Rubavu.

Mbaraga Alexis ukuriye ishyirahamwe ry'Umukino wa Triathlon mu Rwanda ubwo yashimiraga Travis Campbell imwe mu nzobere zahuguye abatoza b'Uyu mukino mu mwaka ushize
Mbaraga Alexis ukuriye ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon mu Rwanda ubwo yashimiraga Travis Campbell imwe mu nzobere zahuguye abatoza b’Uyu mukino mu mwaka ushize

Iki gikombe cy’Afurika cy’Umukino wa Triathlon usanzwe ukomatanya imikino itatu :Koga,gutwara igare no gusiganwa ku maguru kizaba kirimo ibyiciro bitandukanye birimo Abatarengeje imyaka 23 n’abakina mu kiciro cy’abakuru mu bagabo no mu bagore.

Mu koga bazakora intera ya metero 750 mu kiyaga cya Kivu,bakurikizeho gusiganwa ku igare bakora ibirometero 20 bazenguruka ibice bitandukanye by’umujyi wa Rubavu ,bazasoreze ku gusiganwa ku maguru bakora intera y’Ibirometero 5.

Kwiyandikisha ku bakinnyi bazitabira birakomeje , aho ari amadolari y’abanyamerika 70 ku banyaRwanda no ku banyamahanga batuye mu Rwanda na 250 ku banyamahanga bazitabira iyi mikino baturutse hanze.

Abakinnyi 16 bazaturuka hanze nibo bamaze kwiyandikisha mu bazaza gukina iki gikombe cy’Afurika.
Mu bihugu bizitabira harimo URwanda ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi 16,Afurika y’Epfo izazana abakinnyi 5,Kenya (6) Zimbabwe (1)Namibia (1) Niger (1) n’Ibirwa bya Maurice bizaba bifitemo umukinnyi umwe.

Mu bihugu bizitabira harimo n’Ibihugu byo hanze y’Umugabane w’afurika bizaba bifite abakinnyi bazaba baje gushaka amanota muri uyu mukino.

Ibihugu byo hanze y’Afurika bizaba biri muri iyi shampiyona y’Afurika ni Jordania, leta z’Unze ubumwe z’Amerika, na Autriche.

Mbere yuko iyi mikino itangira guhera taliki 30 Nyakanga kugeza taliki ya 03 Kanama ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon ku isi, na Solidarite Olyimpique hateganijwe amahugurwa y’Abasifuzi n’Abatoza bakomoka mu Rwanda,Uburundi na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Aya mahugurwa azatangwa n’Inzobere zirimo Laurent Massias Umuyobozi wungirije ushinzwe ibyatekiniki mu ishyirahamwe rya Triathlon mu Bufaransa na Vicent Bertlan Alcala ukomoka muri Espagne.

URwanda rwaherukaga kwakira irushanwa rikomeye muri uyu mukino mu mpeshyi y’Umwaka ushize ubwo rwari rwakiriye irushanwa ry’Afurika ryahuzaga ibihugu bigize akarere ka kane k’Afurika ryateguraga iki gikombe cy’afurika rugiye kwakira mu kwezi gutaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka