Amamodoka na Moto ziguruka bizitabira Memorial Gakwaya

Taliki ya 15-16/10/2016 mu karere ka Huye na Gisagara hazabera isiganwa ry’amamodoka rizwi nka Memorial Gakwaya, rikazanitabirwa n’amamoto harimo azaturuka Afurika y’epfo

Izabera mu mihanda y’akarere ka Huye na Gisagara, harimo imodoka zirindwi z’abanyauganda, eshanu z’abanyarwanda, n’eshatu z’Abarundi zitaremeza neza niba zizaboneka.

Aya mapikipiki arazamuka akajya muri metero nk'icumi akagaruka ku butaka
Aya mapikipiki arazamuka akajya muri metero nk’icumi akagaruka ku butaka
Benshi bawubonaga ku ma televiziyo ...
Benshi bawubonaga ku ma televiziyo ...

Mu kiganiro twagiranye na Rutabingwa Fernand, Umuyobozi w’iri siganwa yadutangarije ko biteguye ko rizagenda neza, ndetse n’abazarireba bakazanyurwa kuko hazaba harimo udushya tuzabashimisha

Yagize ati "Turizera ko iri siganwa rizagenda neza, usibye kuba harimo agashya k’uko amamodoka azanasiganwa nijoro, Hazaba harimo na moto z’Abanyafurika y’Epfo ebyiri zizakora umukino wo kwiyerekana (Free Style), aho zijya nko muri metero 10 mu kirere, zikagaruka hasi"

Uyu mukino wo kwiyerekana (Free Style), umwe mu bizasusurutsa abatuye i Huye
Uyu mukino wo kwiyerekana (Free Style), umwe mu bizasusurutsa abatuye i Huye

"Moto 10 z’abanyarwanda zo bazazishushyanyiriza ahantu zinyura zirukanka, ariko zo ntabwo zizakora ukwiyerekana (Free Style) nk’izabo muri Afurika y’epfo kuko nitbaragera kuri urwo rwego" Rutabingwa Fernand aganira na Kigali Today

Abarundi ntibazaboneka, gusa hazitabira abandi bakomeye

"Umugande Leila Brick w’Umudamu usigaye ukomeye cyane, Gakwaya Claude w’Umunyarwanda, abandi bakomeye ni Abarundi babaga bazwi ariko ntabwo bazitabira"

Usibye aba bakomoka muri Afurika y’Epfo babiri ari bo Nick de Wit na Scott Billet, isiganwa rya Moto rizabera hafi ya Stade Huye, ndetse habe n’isiganwa ry’amamodoka byose bizaba taliki ya 15-16 Ukwakira 2016, isiganwa ryari ryatwawe na Davite Giancarlo afatanyije na Semana Fabrice mu mwaka wa 2015.

Scott Billet ukomoka muri Afurika y'Epfo
Scott Billet ukomoka muri Afurika y’Epfo

Uretse isiganwa rya moto, biteganyijwe ko tariki ya 15-16 Ukwakira i Huye hazakinirwa isiganwa ry’amamodoka “Memorial Gakwaya”. Davite Giancarlo afatanyije na Semana Fabrice baritwaye mu 2015.

Amamodoka azaba anasiganwa nijoro
Amamodoka azaba anasiganwa nijoro

Iri siganwa ry’amamodoka, Ku munsi wa mbere amamodoka azasiganwa ku manywa, ndetse na nijoro baze gusiganwa (Night stage) nyuma rizsozwe ku cyumweru ku manywa .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ese ko kera irisiganwa ryanyuraga nyakizu-kibeho-matyazo uyu muhanda waje kuvamo ute?

nyaruguru yanditse ku itariki ya: 7-10-2016  →  Musubize

Twishimiye ayo marushanwa iwacu kandi turabashyigikiye

Didace yanditse ku itariki ya: 7-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka