Abatuye Huye basusurukijwe n’imodoka na moto zidasanzwe
Ku munsi wa mbere w’isiganwa ry’amamodoka ryiswe Memorial Gwakaya, abatuye Huye bashimishijwe na moto n’imodoka batari basanzwe babona.
Tariki ya 15 Ukwakira 2016, guhera mu masaha y’igitondo, mu karere ka Huye haberaga isiganwa ry’amamodoka n’amapikipiki (motos).
Ryabanjirijwe n’imyiyereko yo kuri moto yakorwaga n’abakinnyi baturutse muri Afurika y’Epfo, babanje kuzenguruka umujyi wa Huye no kuri Stade Huye aho bagiye berekana ubuhanga bwabo kuri moto.
Nyuma yaho hakurikiyeho isiganwa ry’amamodoka ryari rigizwe n’amamodoka 13, aho abasiganwa bavuye kuri Stade Huye, banyura mu mujyi wa Huye, berekeza mu i Rango bagana Gisagara.
Bagarutse ahitwa Rwasave hari n’imbaga y’abaturage benshi bari baje kureba aya masiganwa, basoreza kuri Stade Huye mu rugendo rwakozwe inshuro ebyiri na buri modoka ku manywa.
Iri siganwa ryo ku manywa ryaje gusiga uwitwa Gakwaya Jean Claude wari kumwe na Mugabo Claude ari bo baje ku mwanya wa mbere bakoresheje iminota 22 namasegonda 6, bakurikirwa Mohamed Roshanali wari uri kumwe na Gisen Jean Jean bakinira ikipe y’i Burundi bakoresheje 22’58".
Nyuma y’isiganwa ryo ku manywa, hakurikiyeho umwiyereko wa moto(Free style) ahari hateganijwe kuri Stade Huye.
Abakinnyi babigize umwuga bo muri Afurika y’Epfo basusurukije Huye, ubwo bagendaga basimbuka agasozi kari kakozwe mu gitaka, bagasimbuka ahagera muri metero 10.
Mu masaha y’ijoro ahagana ku i Saa moya, abasiganwa bongeye kuzenguruka nanone umuhanda bari bakoze ku manywa, na bwo bahazenguruka inshuro ebyiri kuri buri modoka.
Andi mafoto
Mu masaha y’ijoro na bwo basiganwe
Amafoto: Muzogeye Plaisir
Kanda aha ubone andi mafoto menshi
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
kabisa byadushimishije ahubwo mudushyirireho namazina yabatsinze ,kdi byadufasha mujyiye mugera nobyaro abaturage nabo bakihera amaso ,nkaza nyaruguru ndetse nahandi.murakoze
Nibyiza ndabishimye kubwisiganwa ryabaye muzatuzanire isiganwa muri gasabo nduba thank u.
NYAMAGABEBAZAHAZARYARI
AMAAZATWARAIGIKOMBECYASHAPION,MUROZE
Ni byiza cyane.ses habitants des huye de leur souhaitent une excellente visite.
Amakuru yanyu n’ijyenzi muzadusure muri G.S mwulire