Abatuye Bugesera basusurukijwe n’isiganwa rya moto rya mbere uyu mwaka-Amafoto

Kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Bugesera habereye isiganwa rya moto ryitabiriwe n’abakinnyi batuye mu Rwanda

Ryari isiganwa rya mbere rya moto mu mwaka 2017 ryarimo abakinnyi baba mu Rwanda, rikinwa mu byiciro bibiri birimo 8 byakinwe mu cyiciro cy’abakuru, ndetse na babiri bakinwe mu cyiciro cy’abana.

Iri siganwa ryaberaga ku kibuga cyahariwe isiganwa rya Moto mu Bugesera, aho bazamukaga, basimbuka imigunguzi, bakata amakorosi, banyura hejuru y’amapine yari yarunzwe hamwe, ndetse n’ibitaka byari birunze bikamera nk’umugina.

Aha hose bahanyuze inshuro esheshatu, harimo eshatu bazengurutse badahagaze, mu cyiciro cy’abana uwitwa Lucas w’imyaka 12 ni we wabaye uwa mbere akoresheje iminota 12 n’amasegonda 49, akurikirwa n’uwitwa Nathan akoresheje iminota 13 n’amasegonda 10, Cyril ku mwanya wa gatatu akoresheje iminota 13 n’amasegonda 32, ku mwanya wa kane haza Noah w’imyaka icyenda wakoresheje iminota 14 n’amasegonda 17.

Mu cyiciro cy’abakuru nabo basiganwaga ari bane, Olivier w’imyaka 20 yabaye uwa mbere akoresheje iminota 9 n’amasegonda 34, ku mwanya wa kabiri haza Hendrick wakoresheje iminota 10 n’amasegonda 21, ku mwanya wa gatatu haza Sebastien wakoresheje iminota 11 .

Uko byari byifashe mu mafoto

Andi mafoto menshi wakanda HANO

Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Umukobwa arahezwa mumikino haba kuyikina cyangwa kogeza harikuba
aribo bazawkina ubutaha numvako muteza abagore imbere aliko

Igorore yanditse ku itariki ya: 19-06-2017  →  Musubize

iyimikino izakomerezahe? muzaze imuhanga

silas yanditse ku itariki ya: 1-06-2017  →  Musubize

Ariko se nkabo bakobwa nu kuvuga ko baba bakunda uwo mu kino wa moto cg nu ukunda kugendera mu kigari.

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 29-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka