Abanyarwanda bategewe imodoka mu irushanwa rya Golf ibura uyegukana

Imodoka nshya yo mu bwoko bwa Toyota Avanza ifite agaciro ka miliyoni 20FRW yiriwe i Nyarutarama kuri Kigali Golf Club (KGC) itegereje umunyamahirwe ushobora kuyegukana, ariko birangira ibaye ubwa ya mvugo ngo akabuze ubuguzi gasubirana nyirako.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Avanza yabuze uyegukana isubirana Umuterankunga
Iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Avanza yabuze uyegukana isubirana Umuterankunga

Hari mu marushanwa yahuje abakinnyi 112 ba Golf kuri uyu wa 23 Nzeli 2017 aterwa inkunga n’Ishami ry’Uruganda rwa Toyota riri i Kigali, aho uwari kwinjiza agapira mu twobo cumi n’umunani twa mbere ari we wagombaga guhita yegukana iyo modoka.

Abo bakinnyi uko ari 112 ababarirwa mu 108 barangije gukina kuri utwo twobo cumi n’umunani, ariko nta n’umwe washoboye kutwinjizamo agapira ngo yegukane iyo modoka irimo kwamamazwa ko yamanuriwe ibiciro.

Jules Dusabe, umwe mu bakinnyi ba Golf bo mu rwego rwa mbere mu Rwanda ( Zero Handicap), avuga ko abo bakinnyi bose bari mu irushanwa barenzaga agapira utwobo.

Kapiteni wa Kigali Golf Club, Dr Davis Kashaka, yadutangarije ko umunsi wagoye abakinnyi ku buryo byabaye ngombwa ko igihembo gisubiranwa n’uwagombaga kugitanga.

Ubwo basaga n’abageze ku musozo, yagize ati “Buri wese yari afite amahirwe ariko amahirwe ntawe yahiriye. Imodoka irasubizwa nyirayo izagaruke umwaka utaha.”

Kashaka yavuze ko irushanwa ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’abakinnyi benshi ugereranije n’andi marushanwa asanzwe aba kandi n’umubare w’abaterankunga wariyongereye aho wavuye ku icumi muri 2015 none ubu bakaba bamaze kugera kuri cumi n’umunani uyu mwaka.

Uko barushanwaga nta n'umwe wabashije gutera agapira mu twobo 18
Uko barushanwaga nta n’umwe wabashije gutera agapira mu twobo 18

Kuri Toyota nk’umuterankunga, iri rushanwa ngo ryari rigamije ahanini gufasha umuryango Nyarwanda (community), bityo gutsindira imodoka ya Toyota Avenza ngo bari kuba ari inshingano zabo bubahirije kuri sosiyete.

Uretse iyo modoka, batatu batatu bo mu byiciro bitanu byarushanwaga barushije abandi, bahawe ibihembo bitandukanye birimo ibikombe n’imidari, ama telefoni agezweho (Smart Phones), banahabwa n’ibikoresho bitandukanye byo kwifashisha mu mirimo itandukanye yo mu rugo.

Hagati aho, Kigali Golf Club mu cyumweru gitaha izakoresha irushanwa ryiswe “Ubumwe Golf Tournament” aho abakunzi ba Golf bazajya kwihera amaso.

Biteganijwe kandi ko, Abanyarwanda batatu bazitabira irushanwa rya Golf “2017 Uganda Open” rizatangira ku wa gatatu w’icyumweru gitaha rikazamara iminsi ine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka