Huye: Moto ziguruka, imodoka zisiganwa ivumbi rigatumuka byaranze weekend ishyushye

KABEGA MUSAH na ROGERS SIRWOMU bakomoka Uganda nibo begukanye isiganwa ry’amamodoka (Huye Rally) ryari rimaze iminsi ibiri ribera mu karere ka Huye na Gisagara

Ni isiganwa ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu, ritangirira mu mujyi wa Huye Rwagati, ryerekeza mu karere ka Gisagara rigaruka mu karere ka Huye, aho mu modoka 17 zaritangiye, icumi gusa ari zo zibashije kurisoza.

Mu mihanda ya Gisagara na Huye, abafana bishimiye kubona imodoka zitumura ivumbi
Mu mihanda ya Gisagara na Huye, abafana bishimiye kubona imodoka zitumura ivumbi
Umufasha wa Nyakwigendera Gakwaya wibukwa muri iri rushanwa, niwe watanze igikombe cy'abegukanye isiganwa
Umufasha wa Nyakwigendera Gakwaya wibukwa muri iri rushanwa, niwe watanze igikombe cy’abegukanye isiganwa

Mu kiganiro twagiranye na Gakwaya Christian, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu mamodoka, yadutangrije ko yishimiye uko isiganwa ryagenze, by’umwihariko ku banyarwanda bari kuryitabira ari benshi.

Gakwaya Christian Umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku mamodoka mu Rwanda
Gakwaya Christian Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku mamodoka mu Rwanda

Ygaize ati "Iri siganwa ryagenze neza cyane, ryarimo imodoka nyinshi ndetse n’abaryitabiriye baranyuzwe, ikindi cyo kwishimira ni uko imodoka z’abanyarwanda ziri kwiyongera, kandi hakaba hari no kuzamo abakinnyi benshi bakiri bato"

Imwe mu modoka z'abanyarwanda zabashize gusoza isiganwa
Imwe mu modoka z’abanyarwanda zabashize gusoza isiganwa

Urutonde rw’abakinnyi barangije isiganwa n’uko bakurikiranye

1. KABEGA MUSAH na ROGERS SIRWOMU (Uganda) MITSUBISHI EVO9, 05h56’00

2. JONAS KANSIIME na AARON NSAMBA (Uganda) MITSUBISHI EVO9, 05h57’00"

3. GIESEN JEAN JEAN na DEWALQUE YANNIK RWA/RWA TOYOTA CELICA S 06h07’00"

4. IMITIAZ DIN (Burundi) na REGIS KARINGIRWA (Rwanda) TOYOTA AVENSIS 00:06:35:00

5. REMEZO CHRISTIAN na GAHURAZIRA JEAN MARIE (Burundi) TOYOTA CELICA 00:06:55:00

6. NEGOMBA SADAT na ZUBEDA ABDALLAH (Uganda) TOYOTA RUNX 00:07:17:00

7. NAGASHA GRAHAM na RAYMOND MUNYIGWA (Uganda) SUBARU IMPREZA N8 00:07:50:00

8. ALAIN GASHI MURENZI na FAUSTIN KALIBU (Rwanda) TOYOTA CURREN 00:07:33:00

9. MUTUGA JANVIER na BUKURU HASSAN (Rwanda) BUGGY 00:06:06:00

10. BALONDEMU GILBERTO na WAISWA IBRAHIM (Uganda) TOYOTA COROLLA 2WD 00:07:48:00

Amafoto yaranze umunsi wa nyuma wa Rally ya Huye 2018 ndetse na Moto zasusurukije abitabiriye

Polisi y'u Rwanda yashimiwe uruhare yagize mu migendekere myiza yaranze aya marushanwa
Polisi y’u Rwanda yashimiwe uruhare yagize mu migendekere myiza yaranze aya marushanwa

Kureba amafoto menshi yaranze aya masiganwa kanda AHA n’AHA

Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

byari byiza bishimishije rwose turashimira abagize uruhare muri RARA rwose byari byiza cyane murakoze

GASAGURE Laurent yanditse ku itariki ya: 26-06-2018  →  Musubize

Ndashima cyane abantu bagize uruhare kugirango iki gikorwa kigende neza. Nkumunye Huge byanshimishije mbonye umugi ushyushye wari kugira ngo ni i Kigali kbsa.

Hakizimana Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 24-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka