Abakinnyi 150 bagiye kwitabira irushanwa rya "Taekwondo Ambassador’s Cup" mu Rwanda

Guhera kuri uyu wa Gatandatu kugera ku Cyumweru u Rwanda rurakira irushanwa rya Taekwondo rizahuza abakinnyi 150 bazaturuka mu bihugu birindwi.

Mu kiganiro twagiranye na Placide Bagabo,umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda, yadutangarije ko kugeza ubu imyiteguro imeze neza ndetse n’ibihugu bya mbere kugeza ejo byari byamaze kugera mu Rwanda.

Yagize "Imyiteguro imeze neza kugeza ubu,ndetse nta n’imbogamizi zari zagaragara, igisigaye ni ugutegereza ko amarushanwa atangira kuri uyu wa Gatandatu, kuko ibihugu birimo Tanzania na Somalia byamaze kugera mu Rwanda, ibindi bitegerejwe kuri uyu wa Gatanu mbere ya saa sita"

Placide Bagabo, Umunyamabanga mukuru muri Federasiyo ya Taekwondo mu Rwanda
Placide Bagabo, Umunyamabanga mukuru muri Federasiyo ya Taekwondo mu Rwanda

Kugeza ubu biteganijwe ko iri rushanwa rizitabirwa n’abakinnyi 150 barimo abagabo n’abagore mu byiciro byose birimo abakuru n’abato, rikazatangira kuri uyu wa Gatandatu aho bazatangira guhatana kuva mu gitondo kugera nimugoroba saa kumi n’imwe, rikazakomeza ku Cyumweru kuva mu gitondo ari nabwo rizasozwa ku mugoroba waho

Iyi mikino ya Taekwondo iratangira kuri uyu wa Gatandatu
Iyi mikino ya Taekwondo iratangira kuri uyu wa Gatandatu

Ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa, hazaba umuhango wo gutanga ibihembo hagati ya saa cyenda na saa kumi,bikazitabirwa n’Ambasaderi wa Repubulika ya Koreya mu Rwanda, ndetse na Minisitiri w’Umuco na Siporo mu Rwanda Madamu Uwacu Julienne

Iryo rushanwa rigiye kuba rikinwa ku nshuro yaryo ya 5 kuva mu mwaka wa 2013 ubwo ryatangiraga, rizahuza ibihugu bitandatu birimo u Rwanda ruzaba rufite amakipe 12, Somalia, Tanzania, Uganda ifite amakipe 2, Kenya ifite 7, Tanzaniya ifite ikipe 1, Somalia ikipe 1, ndetse na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikohereza ikipe 1.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka