Abanyeshuri bo ku bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bitandukanye byo hirya no hino mu gihugu baravuga ko babangamirwa no kutagira aho bidagadurira hahagije. Ubusanzwe abana iyo bari ku ishuri uretse amasomo bakurikirana ariko bagira n’umwanya wo kuruhuka, akenshi bakawukoresha bakina imikino itandukanye, ituma (...)
Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagiriye muri Barbados, yijejwe ubufatanye n’abanyabigwi bamamaye mu mukino wa Cricket, bamwizeza ubufatanye mu guteza imbere uyu mukino mu Rwanda binyuze mu gutoza.
Ikigo gifite uburyo bwo gutega ku mikino (betting) buzwi nka Gorilla Games, kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mata 2022, cyerekanye abanyamahirwe batatu batomboye amatike abemerera kujya i London mu Bwongereza kureba umukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere uzahuza amakipe ya Arsenal na Manchester United.
Ikipe y’Igihugu y’abagore mu mukino wa Cricket yaraye isesekaye i Kigali yakirwa gitwari, nyuma yo kwegukana igikombe itsinze ikipe ya Nigeria.
Mu nama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu muri Afurika (AWKF), yabaye mu mpera z’icyumweru gishize tariki 24 kugeza 27 Werurwe 2022 i Cairo mu Misiri, yatoye Uwiragiye Marc, usanzwe ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda (RKWF), nka Visi Perezida.
Ku Cyumweru tariki 27 Werurwe 2022, imbaga y’abaturage batuye Umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, yiriwe yiga gahunda zitandukanye za Leta hifashishijwe imikino.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2022, mu nyubako y’imikino n’imyidagaduro ya Kigali Arena, hasojwe iserukiramuco ry’imikino njyarugamba ry’umunsi umwe ryiswe ‘Martial arts sports festival’, ryabaga ku nshuro ya mbere.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2022, mu nyubako y’imikino n’imyidagaduro ya Kigali Arena, hateganyijwe iserukiramuco ry’imikino njyarugamba ryiswe ‘Martial arts sports festival’, rigiye kuba ku nshuro ya mbere.
Mu mikino itandukanye ku isi usanga ahanini abagabo ari bo bavugwa cyane, ibyo bikagaragazwa ahanini n’imyitwarire yabo no kwita kuri iyo mikino, ari na byo usanga bibagaragaza nk’aho iyo mikino ari iyabo cyane ugereranyije na bashiki babo.
Itsinda ry’abatwara ibimoto binini mu Rwanda rizwi nka ‘Kigali Free Bikers(KFB)’ n’abandi batwara izo moto babyifuza, bazifatanya n’andi matsinda (clubs) yo hirya no hino muri Afurika mu rugendo ngaruka mwaka rukorwa mu rwego rwo guteza imbere ubumuntu ‘Ubuntu Breakfast Run’ urugendo rw’uyu mwaka rukaba ruzakorwa ku (...)
Umunyarwanda witwa Mugisha Emmy w’imyaka 19 ukina Tennis, yabonye umwanya mu ishuri ry’umukino wa Tennis (Academy) aho azamaramo amezi atandatu
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, kuri uyu wa Kane tariki 20 Mutarama 2022, yatangaje ko u Rwanda rwishimiye kwakira imikino ya IRONMAN 70.3 Triathlon, iteganyijwe kuzabera i Rubavu muri Kanama 2022.
Ku wa Kane tariki 30 Ukuboza 2021 nibwo Minisiteri ya siporo yongeye gusohora amabwiriza agenga ibikorwa bya siporo mu Rwanda kubera ubwiyongere bwa Covid-19, aho imyitozo n’amarushanwa ku makipe byagaritswe iminsi 30.
Nsabimana Theoneste ni we munyamahirwe wa mbere watsindiye miliyoni muri tombola ya Inzozi Lotto, akaba yishimiye ko bigiye kumufasha mu burezi bw’abana be.
Mu Rwanda ku wa Kane tariki 10 Ukuboza 2021 hamuritswe ku mugaragaro ‘Inzozi Lotto’, tombola y’igihugu igamije guteza imbere imikino mu Rwanda. Ni tombola izashyirwa mu bikorwa na kompanyi yitwa Carousel Ltd, aho biteganyijwe ko amafaranga azajya ava muri iyo tombola, Minisiteri ya Siporo izajya ifataho nibura 20%.
Kuri iki Cyumweru mu karere ka Rubavu haosjwe ibikorwa by’ihuriro rya ry’amashyirahamwe y’umukino wa Triathlon ku isi akoresha ururimi rw’igifaransa, harimo n’inama yahuje abayobozi b’ibi bihugu.
Mu isiganwa ryiswe Rubavu-Fratri Duathlon Challenge ryabereye mu karere ka Rubavu, Hakizimana Félicien na Mutimukeye Saidati ni bo begukanye imyanya ya mbere.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Ukuboza 2021, ku kibuga cya Kimisagara- Football for Hope Center, habereye umuhango wo gutangiza Football y’abagore bafite ubumuga
Ku nshuro ya kane, uruganda nyarwanda rukora sima mu Rwanda (CIMERWA) ku bufatanye na Kigali Golf Llub rwongeye gutegura irushanwa ry’iminsi 2 mu mukino wa Golf rizwi nka Cimegolf, irya 2021 rikazakinwa tariki 3 n’iya 4 Ukuboza 2021 kuri Kigali resorts &Villas i Nyarutarama.
Nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo ihaye uburenganzira za Federasiyo bwo gusubukura ibikorwa bya Siporo, Federasiyo ya Kung-fu Wushu na yo irasubukura ibikorwa byayo bahera kuri Shampiyona.
Nyuma yo kwakira amatsinda abiri yo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Australia, u Rwanda rwongeye kwakira ibindi bigugu.
Thausand Hills yegukanye irushanwa rya Big Ant Studios Rugby Sevens Series, nyuma yo gutsinda Kigali Sharks amanota 28 Kuri 7, mu bagore Muhanga Thunders inganya na Resilience amanota 5-5 ariko bateye igiceri Muhanga Thunders itwara igikombe.
Kuri iki Cyumweru tariki 14 Ugushyingo 2021, mu Mujyi wa Kigali harongera kubera irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rya Cross Country, ryaherukaga kuba mu 2019.
Ikipe y’Igihugu ya Tanzania ni yo yegukanye igikombe mu mikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi mu bagabo mu itsinda B. Ku itariki ya 7 Ugushyingo 2021 nibwo hasojwe imikino y’icyiciro cya 2 cy’imikino nyafurika y’amajonjora y’igikombe cy’isi mu bagabo muri Cricket muri mu itsinda rya B.
Ku Cyumweru tariki 31 Ukwakira 2021 nibwo Umunyarwanda, Céléstin Nzeyimana, yatorewe kuba Umunyamabanga mukuru wa Komite Nyafurika y’imikino y’abafite ubumuga, mu nama yabereye i Rabat muri Maroc, ibintu byishimiwe n’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD).
Guhera ku italiki ya 2 kujyeza ku ya 8 Ugushyingo 2021, Mu Rwanda hagiye kongera guhurira ibihugu bitandukanye mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya Cricket kizabera muri Australia umwaka utaha.
Hari abantu bibwira ko siporo zagenewe abakuze gusa nyamara hari n’izagenewe abana hakurikijwe ibyiciro by’imyaka yabo.
Isiganwa ry’amamodoka rya Rwanda Mountain Gorilla Rally ryasojwe umunya-Kenya Carl Tundo na mugenzi we Tim Jessop begukanye shampiyona Nyafurika yo gusiganwa mu mamodoka
Ku munsi wa kabiri w’isiganwa ry’amamodoka rizwi nka Rwanda Mountain Gorilla Rally, umunya-Kenya Carl Tundo ni we ukomeje kuyobora abandi
Abakinnyi batatu ba mbere ku rutonde rwa shampiyona ya Afurika mu gusiganwa ku mamodoka, barahurira i Kigali mu isiganwa Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021.