Volleyball: U Rwanda rwatsinze u Burundi mu mukino Perezida Kagame yarebye

Ku munsi wa mbere w’imikino y’igikombe cya Afurika muri Volleyball, ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu buryo bworoshye yatsinze u Burundi amaseti atatu ku busa

Kuri uyu wa Kabiri muri Kigali Arena hatangiye ku mugaragaro igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagabo, aho imikino y’umunsi wa mbere yanarebwe na Perezida Kagame, by’umwihariko umukino wahuje u Rwanda n’u Burundi.

Umukino w’u Rwanda n’u Burundi wari uteganyijwe gutangira Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, waje kwimurwa utangira ahagana mu ma Saa tatu z’ijoro.

Uyu mukino waje kurangira ikipe y’igihugu y’u Rwanda itsinze u Burundi amaseti atatu ku busa, aho iya mbere u Rwanda rwayitsinze ku manota 25-15, iya kabiri 25-19 naho iya gatatu u Rwanda ruyitsinda ku manota 25-12.

Uko imikino y’umunsi wa mbere yagenze

Uganda 3-1 Burkina Faso
Cameroon 3-1 DR Congo
Ethiopia 3-2 South Sudan
Mali 3-1 Niger
Rwanda 3-0 Burundi

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 08/09/2021

10h00:Niger vs RDC
12h00:Tunisia v Ethiopia
14h00:Nigeria v S. Sudan
16h00:Mali v Cameroon
18h00:Morocco v Tanzania
20h00:Egypt v Kenya

Andi mafoto yaranze umukino w’u Rwanda n’u Burundi wareba HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka