Valley Ball: Abakinnyi batatu b’Abanyarwanda bashobora kujya gukina mu Bufaransa

Abakinnyi batatu b’Abanyarwanda bakina mu gihugu cya Algeria, baravuga ko hari amakipe y’i Burayi na Aziya ari kubarambagiza ku buryo bashobora kwerekeza mu Bufaransa, cyangwa se mu Buyapani, bitewe n’uburyo bakomeje kwigaragaza.

Aba bakinnyi ni Mukunzi Christophe uzwi nka Giba, Yakan Guma Lawrence na Dusabimana Vincent uzwi nka Gasongo. Nubwo amakipe ari kurambagiza aba bakinnyi atarashyirwa ahagaragara, baracyafite amasezerano hamwe n’amakipe bakinira azageza mu kwezi kwa munani.

Mu gihugu cya Aligeriya, umukinnyi Yakan niwe mukinnyi mwiza mu bakina bakubita imipira cyangwa “Right Attack”, ndetse n’ikipe Etoile Sportive Seif akinira ikaba ihagaze neza muri shampiyona kuko iri ku mwanya wa kabiri.

Ikipe y’igihugu y’umukino wa Volley Ball ifite abakinnyi batanu bakina hanze, iki kikaba ari ikintu kiza kuri volley ball nyarwanda; nk’uko Yakan aherutse kubitangariza rumwe mu mbuga zandika siporo mu gihugu.

Muri Aligeriya kandi haherutse kujya abandi bakinnyi babiri b’Abanyarwanda aribo Ndamukunda Flavier na Kwizera Pierre Marshal bakinira ikipe ya Mahia iri ku mwanya wa munani muri shampiyona.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yeweyewe amahirwe masa,muzagire imikino myiza.

mundere venuste yanditse ku itariki ya: 25-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka