Malinga Kathbart yasinyiye Gisagara Volleyball Club

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ugushyingo 2021, ahagana saa sita z’amanywa nibwo Umugande, Malinga Kathbart yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Kigali, yakirwa n’Umunyamabanga w’iyo kipe (Gisagara vc), Bwana Gatera Edmond.

Malinga Kathbart
Malinga Kathbart

Si muri Afurika gusa Malinga Kathbart yakinnye, kuko yagiye akina no mu makipe akomeye nka Afyon Belediye Yüntas yo mu kiciro cya mbere muri Turukiya, ubu akaba yakinaga muri Al Jazira yo mu kiciro cya mbere muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (United Arab Emirate).

Malinga akaba aje muri Gisagara Volleyball nyuma yo kuyisinyira imyaka ibiki mu mwaka w’imikino wa 2019, ariko akaza kugenda atayikiniye.
Si ubwa mbere Malinga akiniye amakipe yo mu Rwanda kuko yanakiniyeho amakipe nka REG VC na UTB VC, yo yayikiniye amarushanwa y’imbere mu gihugu, mbere y’uko yerekeza ku mugabane w’i Burayi.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru wa Kigali Today ubwo yageraga i Kigali, yavuze ko aje muri Gisagara kuko ari ikipe nziza
Yagize ati “Umwaka ushize nakiniraga ikipe ya Al Jazira Sport Club, rero kuri iyi nshuro nahisemo kwerekeza muri Gisagara kuko ni ikipe nziza, nayikurikiranaga ifite abakinnyi beza buri wese yakwifuza gukinana na bo, ndetse no gusohoza amasezerano twagiranye ubwo nagendaga”.

Malinga Kathbart ubwo yageraga ku kibuga cy'indege cya Kigali
Malinga Kathbart ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Kigali

Malinga akomeze avuga ko kandi yiteguye neza ndetse ngo na we ameze neza nta kibazo afite.

Ati “Yego meze neza cyane, nditeguye ndacyari Malinga mwebwe mutegereze umwaka w’imikino utangire muzambona kuko nditeguye cyane”.

Malinga Kathbart aje mu gihe ikipe ya Gisagara Volleyball Club iheruka no gutwara igikombe cya GMT (Genocide Memorial Tournament) itandukanye na Yves Mutabazi wamaze kwerekeza mu ikipe ya Hatta Club yo mu kiciro cya mbere muri Dubai.

Biteganyijwe ko shampiyona y’uyu mwaka izatangira hagati y’italiki 3-5 Ukuboza uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka