APR VC yatahukanye umwanya wa 10 mu mikino nyafurika

Ikipe ya APR Volleyball Club yatahukanye umwanya wa 10 mu mikino yahuzaga amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, yaberaga i Sousse muri Tunisia.

APR yari iri mu itsinda ririmo Al Ahly, Esperance de Tunis ifite amateka muri Volleyball ikaba yaranakiniraga mu rugo, Agosto yo muri Angola, Inter yo muri Congo Brazzaville na GSU yo muri Kenya, yananiwe kuzamuka muri abiri ya mbere muri iryo tsinda, bituma itagera muri ¼ cy’irangiza.

Nyuma yo gusezererwa, nk’uko bigenda buri gihe muri Volleyball, amakipe atabashije kujya muri ¼ cy’irangiza, abanza gukina imikino yo gushaka imyanya (Match de classement). Mu mikino yo guhatanira umwanywa wa 9 n’uwa 10, APR yakinnye na GSU yo muri Kenya maze GSU bari banari kumwe mu itsinda yongera kubatsinda amaseti 3-0 (25-22, 25-17, 25-17).

Muri iyi mikino yasojwe ku cyumweru tariki 29/4/2012, igikombe cyegukanywe na Zamalek yo mu Misiri, kikaba ari igikombe cya gatanu imaze kwegukana mu mateka yayo, kuko yagitwaye no muri 1984, 1987, 2008 no muri 2009

Zamalek yatwaye icyo gikombe nyuma yo gutsinda Etoile du Sahel maseti atatu kuri imwe, ihita inabona itike yo kuzakina igikombe cy’isi cy’amakipe (clubs) kizabera muri Qatar kuva tariki 13 kugeza tariki 19 Ukwakira uyu mwaka.

Muri iyi mikino nyafurika, umwanya wa gatatu wegukanyewe na Al Ahly yo mu Misiri nyuma yo gutsinda amaseti atatu ku busa Borj Bou Arririj yo muri Algeria.

Umwanya wa gatanu watwawe na Esperance de Tunis yo muri Tunisia nyuma yo gutsinda amaseti atatu kuri imwe Bejaia yo muri Algeria, naho umwanya wa karindwi wegukanwa na El Guish yo mu Misiri itsinze Prisons yo muri Kenya amaseti atatu kuri imwe.

Umukino wa nyuma:

Zamalek (EGY) x Etoile du Sahel (TUN) 3-1 (25-17, 16-25, 25-18, 31-29)

Umwanya wa gatatu:

Bouaririj (ALG) x Ahly (EGY) 3-0 (25-22, 25-23, 25-22)

Kuva ku mwanya wa 5 kugeza ku mwanya wa 8

5-6: EST (TUN) x Bejaia (ALG) 3-1 (25-16, 17-25, 25-10, 25-23)

7-8: Guish (EGY) x Prisons (KEN) 3-1 (25-14, 28-26, 23-25, 25-17)

Kuva ku mwanya wa 9 kugeza ku mwanya wa 12

9-10: GSU (KEN) x APR (RWA) 3-0 (25-22, 25-17, 25-17)

11-12: FAP (CMR) x Ahly Ben Ghazi (LBY) 3-1 (20-25, 25-17, 25-22, 26-24)

Kuva ku mwanya wa 13 kugeza ku mwanya wa 16

13-14: Ahly Tripoli (LBY) x Sun Shine (NGR) 3-2 (23-25, 25-22, 25-16, 25-27, 15-13)

15-16: F Terrestre (RDC) x Mwangaza (RDC) 3-1 (25-21, 25-11, 29-31, 25-14)

Dore uko amakipe akurikirana muri rusange:

1. Zamalek (EGY), 2. Etoile du Sahel (TUN), 3. Borj Bou Arririj (ALG), 4.Al Ahly (EGY), 5.Esperance (TUN), 6. Bejaia (ALG), 7.El Guish (EGY), 8.Prisons (KEN), 9.GSU (KEN), 10.APR (RWA). 11. FAP (CMR), 12.Ahly Ben Ghazi (LBY), 13.Ahly Tripoli (LBY), 14. Sunshine (NGR), 15. Force Terrestre (RDC), 16.Mwangaza (RDC), 17. Voara (MAD), 18. Inter (Congo Brazzaville), 19. Manga Sport (GAB) Omni Sport (CIV)D’Agosto (ANG)

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka