Karate: Ikipe y’ igihugu yakajije imyiteguro y’amarushanwa y’akarere ka Gatanu
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Karate Nkoranyabahizi Noel, aratangaza ko ikipe abereye umutoza yakajije imyiteguro y’ amarushanwa y’ibihugu byo mu Karere ka Gatanu ( Zone 5), ateganyijwe kubera mu Rwanda ku itariki ya 7 n’iya 8 Kanama 2015.
Aya marushanwa ubusanzwe yari ateganyijwe kubera mu Rwanda mu kwezi kwa Kamena, yimurirwa muri Kanama, kubera ubusabe bw’ikipe y’igihugu ya Misiri, yatangazaga ko ifite izindi gahunda muri uko kwezi,n’ ikipe y’igihugu y’ u Burundi yari ifite ikibazo cy’imyiteguro kubera umutekano muke wari mu gihugu cyabo.
Nkoranyabahizi atangaza ko ikipe ari gutoza igizwe n’abahungu n’abakobwa bamenyereye amarushanwa kuko ntarushanwa rikomeye ribaho batarajyamo, kuburyo bizera ko ntagihindutse bazegukana imidari myinshi muri aya marushanwa.
Yagize ati “Nyuma yo kwimurira aya marushanwa mu kwezi kwa kanama, twatangiye imyitozo hamwe n’abakinnyi bose, ubu bameze neza kandi baracyakomeje imyitozo, turizerako iyi midari y’iri rushanwa izasigara mu Rwanda.”
Nkoranyabahizi yakomeje atangaza ko ibihugu byose byatumiwe ukuyemo Ethiopie, na Sudani y’Amajyepfo, byemeye kuzitabira aya marushanwa.
Yanibukije ko ubusabe bw’ ikipe y’igihugu ya Misiri bwahawe agaciro cyane kuko iyi kipe ya mbere muri Afurika mu mukino wa karate, izabafasha mu myiteguro y’imikino Nyafurika (All African Games), ikipe y’u Rwanda izitabira mu kwezi kwa Nzeli guhera ku itariki ya 2 kugeza ku itariki ya 7.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Congrats Noel. Uzabikora..... Courage rwose!
Bakomereze aho tubari inyuma
Uwo mutoza rwose ndabona azashobora cyane ko bigaragara ko agifite imbaraga.