Umufaransa Yannick Noah yageze mu Rwanda

Mu gicuku gishyira igitondo cyo kuri uyu wa kane, nibwo uwahoze ari umukinnyi wa Tennis akaba n’ikirangirire mu muziki, Umufaransa Yannick Noah, nibwo yasesekaye mu Rwanda aho aje kwitabira irushanwa mpuzamahanga rya Tennis, ATP Challenger 50 Tour, ririmo kubera mu Rwanda.

Yannick Noah yasanganijwe indabo
Yannick Noah yasanganijwe indabo

Yannick Noah nk’umukinnyi wakanyujijeho muri uyu mukino, ni umwe mu bazitabira iri rushanwa ribera ku butaka bw’u Rwanda bwa mbere mu mateka y’ibihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara, rikazamara ibyumweru bibiri, aho ryatangiye tariki ya 26 Gashyantare rikazageza tariki 10 Werurwe 2024.

Ni irushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi basaga 60 babigize umwuga, bari mu myanya yo kuva ku 150 gusubiza hejuru ku rutonde rw’Isi, aho barimo guhatanira amanota abakura aho bari bari bakigira imbere.

Yannick Noah ageze i Kigali yagize ati “Rwari urugendo rwiza kugera hano, ndizera ko nzagira ibihe byiza mu minsi mfite hano i Kigali, kubera ko umuhungu wanjye, Joakim Noah, yarahinshimiye cyane kuko we hano yahageze kenshi. Ndi hano ku butumire bwa Perezida wa Tennis hano mu Rwanda, Karenzi Théoneste, ni we wantumiye mu byumweru bishize rero nagombaga kureba kuri gahunda yanjye kuko nari ndi muri Cameroon.”

Yannick akomeza avuga ko ataherukaga kureba iyi mikino ya Challagers Tour, ndetse ko yishimira uburyo u Rwanda rurimo kuzamura Tennis muri Afurika.

Ati “Ntabwo mperutse kureba Challangers Tour, aha ariko ndizera ko bisa neza kuko nk’uko mubizi Federasiyo ya hano mu Rwanda irimo kugerageza kuzamura Tennis muri Afurika, kandi abakinnyi baba bagomba kugenda bakajya gushaka amanota. Rero ni byiza ku marushanwa nk’aya. Njye ndi hano gutera ingabo mu bitugu perezida ndetse no kureba urwego rw’imikinire”

Yannick Noah w’imyaka 64 ni Umufaransa wahoze akina umukino wa Tennis, akaba n’umuririmbyi wakunzwe cyane ku Isi hose, cyane mu ndirimbo ye ‘Mon Eldorado (du soleil)’, yabiciye bigacika hambere.

Noah kandi yegukanye irushanwa rya Tennis rikomeye ku Isi rya French Open mu 1983. Mu myaka hafi 20 yamaze akina uyu mukino, Yannick yegukanye ibikombe 23 bye ku giticye, 16 abitwarana n’uwo bakinanaga (Double).

Ibi byaje gutuma mu 1986 aba nomero ya 3 ku Isi, ndetse mu mwaka umwe gusa wakurikiyeho Yannick Noah aba uwa 3 mu bakina ari 2 (double).

Nyuma yo kureka gukina umukino wa Tennis, Yannick Noah ntabwo yagiye kure y’urukundo yerekwaga, kuko yahise akomerezaho umuziki na wo yaje kuwumenyekanamo nk’uko twabivuze kare.

Biteganyijwe ko agomba kwitabira imikino ya ATP Challenger 50 Tour.

Ubwo Yannick Noah yasesekaraga i kigali
Ubwo Yannick Noah yasesekaraga i kigali
Yabanje kugirana ikiganiro gito n'abanyamakuru
Yabanje kugirana ikiganiro gito n’abanyamakuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka