Table Tennis: Masengesho na Tumukunde batangiye umwaka w’imikino 2024 bayoboye

Ku wa 2 no ku wa 3 Werurwe 2024, i Masoro mu Karere ka Gasabo hatangijwe umwaka w’imikino 2024 muri Tennis ikinirwa ku meza, mu bahungu Masengesho Patrick awutangira ayoboye bagenzi, mu gihe mu bakobwa Tumukunde Hervine ari we ubayoboye.

Hatangijwe umwaka w'imikino wa 2024 muri Tennis ikinirwa ku meza
Hatangijwe umwaka w’imikino wa 2024 muri Tennis ikinirwa ku meza

Ibi aba babigezeho mu mikino yo guhatanira imyanya yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo hatangizwaga umwaka w’imikino wa 2024 hanakinwa imikino yo kwitegura, abakinnyi n’amakipe atandukanye barushanwe mu buryo bwo kuzengurukana bahura hagati yabo, bakina mu byiciro bitatu mu bakiri bato, ingimbi n’abangavu ndetse n’abakuru.

Masengesho Patrick ukinira ikipe ya Spinners TT Club, yasoje ayoboye mu bagabo akurikirwa na Nzosaba Didier, mu gihe Ishimwe François Regis na Didier Hahirwabasenga babaye aba gatatu mu cyiciro cy’abagabo, na ho abagore bayoborwa na Tumukunde Hervine wa Rilima TTC wabaye uwa mbere akurikirwa na Twizerane Regine, aho Hirwa Kelia na Consolée Umutoniwase baza ku mwanya wa gatatu.

Mu byiciro by’abato mu bangavu, Uwase Diane yabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 17, Ntakirutimana Solange ayobora abatarengeje imyaka 20, na ho ingimbi zitarengeje imyaka 17 ziyoborwa na Ebonga Shukuru, mu gihe abatarengeje imyaka 20 Gisubizo Prince ari we wabaye uwa mbere.

Iyi mikino ni yo ibimburira ibindi bikorwa byose by’amarushanwa, bizaba muri uyu mwaka wa 2024 Tennis ikinirwa ku meza irimo, hari n’imikino y’Igikombe cya Afurika u Rwada ruzakira muri Gicurasi uyu mwaka ndetse n’iyo gushaka itike y’Imikino Olempike 2024, izabera mu Bufaransa mu mpeshyi.

Tumukunde Hervine yatangiye umwaka ari we uyoboye abagore
Tumukunde Hervine yatangiye umwaka ari we uyoboye abagore
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka