#RwandaChallenger : Umunyarwanda Ernest Habiyambere ntiyahiriwe n’intangiriro

Mu irushanwa rya ATP Challenger 50 Tour ryatangiye kuri uyu wa Mbere i Kigali ku bibuga bya IPRC-Kigali Ecology Tennis Club, umunyarwanda Ernest Habiyambere ntiyahiriwe n’intangiriro nyuma yo gutsindwa amaseti abiri ku busa n’umunya-Israel Daniel Cukierman.

Habiyambere Ernest ntiyahiriwe n'umunsi wa mbere
Habiyambere Ernest ntiyahiriwe n’umunsi wa mbere

Seti ya mbere ntiyoroheye Habiyambere kuko Daniel Cukierman yayegukanye amutsinze imikino (games) itandatu kuri umwe mu gihe seti ya 2 yo yabanje kugorana ariko n’ubundi birangira Daniel Cukierman aza kuyegukana kuri games 7 kuri 6 bivuze ko byasabye kamarampaka.

Mu yindi mikino yarangiye, Umufaransa Lucas Bouquet yatsinze Umunyamerika amaseti 2-0 (6-1, 6-3), umunyamerika Noah Schachter na we yatsinze umunya-Nigeria Christopher Bulus.

Ni ku nshuro ya mbere mu mateka iri rushanwa ribereye mu gihugu cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara, rikaba n’irushanwa riri ku rwego rwa kabiri rw’amarushanwa ya Tennis ahuza abakinnyi babigize umwuga mu bagabo, nyuma ya ATP Tour rikaba ririmo kubera ku bibuga bya IPRC-Kigali Ecology Tennis Club.

Umunya-Israel Daniel Cukierman yatangiye neza
Umunya-Israel Daniel Cukierman yatangiye neza

Iri rushanwa rizamara ibyumweru bibiri aho ryatangiye tariki ya 26 Gashyantare rikazageza tariki 10 Werurwe 2024. Ni irushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi basaga 60 babigize umwuga, bari mu myanya yo kuva ku 150 gusubiza hejuru ku rutonde.

Imikino irakomeza hakinwa n’ubundi imikino yo gushaka itike iberekeza mu cyiciro gikurikira.

Noah Schachter ukomoka muri Amerika yatangiye neza na we
Noah Schachter ukomoka muri Amerika yatangiye neza na we
Christopher Bulus ukomoka muri Nigeria ntiyahiriwe n'intangiriro
Christopher Bulus ukomoka muri Nigeria ntiyahiriwe n’intangiriro
Ni ubwa mbere iyi mikino ikiniwe mu gihugu cyo munsi y'ubutayu bwa Sahara
Ni ubwa mbere iyi mikino ikiniwe mu gihugu cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara
Minisitiri wa Siporo mu Rwanda na we yitabiriye umunsi wa mbere w'iri rushanwa
Minisitiri wa Siporo mu Rwanda na we yitabiriye umunsi wa mbere w’iri rushanwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka