Umubyeyi wa Bukuru Christophe ukinira APR FC yitabye Imana

Se wa Bukuru Christophe ukinira APR FC yitabye Imana kuri iki Cyumweru azize uburwayi, bikaba byatangajwe n’ikipe ya APR FC

Umubyeyi wa Bukuru Christophe ukinira APR FC yitabye Imana
Umubyeyi wa Bukuru Christophe ukinira APR FC yitabye Imana

Rwabarinda Omar, umubyeyi wa Bukuru Christophe yitabye Imana kuri iki Cyumweru azize uburwayi, bikaba byatangajwe n’ikipe ya APR FC ibinyujije ku rubuga rwayo rwa interineti, aho yihanganishaga uyu mukinnyi ndetse n’umuryango we muri rusange.

Bagize bati “Ubuyobozi bwa APR FC burihanganisha umuryango wa Bukuru Christopher, umuryango mugari wa APR FC n’abakunzi ba ruhago muri rusange nyuma y’urupfu rw’umubyeyi we.”

“Ni inkuru y’incamugongo yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru Tariki 13 Nzeri ko umubyeyi wa Bukuru Christopher ukinira APR FC yitabye Imana azize uburwayi. Uyu mubyeyi Rwabarinda Omar akaba yatabarutse afite imyaka 77 nyuma yo y’iminsi arwaye.”

“Imana yakire mu bayo umubyeyi wacu.”

Yitabye Imana afite imyaka 77
Yitabye Imana afite imyaka 77
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niyigendere.Ni bake bageza ku myaka 77.Natwe tuzamukurikira.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.

rutebuka yanditse ku itariki ya: 14-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka