Twatinze gusimbuza umutoza kugira ngo dushake uzakomeza umurongo wacu - AS Muhanga

Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Muhanga buvuga ko bwatinze gusimbuza umutoza Abdul Mbarushimana werekeje muri Bugesera FC, kugira ngo bashakishe umutoza uzaguma mu murongo ikipe yihaye wo kuzamura impano z’abana.

AS Muhanga iri gukora ibishoboka kugira ngo yishyure ibirarane by'amezi ane ibereyemo abakozi bayo
AS Muhanga iri gukora ibishoboka kugira ngo yishyure ibirarane by’amezi ane ibereyemo abakozi bayo

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today ku wa mbere tariki ya 15 Kamena 2020, umunyamabanga w’ikipe ya AS Muhanga Bisangwabagabo Yousuf, yavuze ko batinze gusimbuza umutoza kugira ngo bashake uzahuza n’umurongo w’ikipe.

Yagize ati “Ntabwo twihutiye gusimbuza umutoza, twabanje kuganira n’abatoza batandukanye tureba aho batoje ndetse n’imyirondoro yabo, kugira ngo tuzazane umutoza uzahuza n’umurongo w’ikipe yacu.

Umurongo w’ikipe yacu ni ukuzamura impano z’abana bakiri bato, tukabashyira ku isoko ndetse tugakomeza no kuba mu cyiciro cya mbere”.

Abdul Mbarushimana nta cyuho azasiga muri As Muhanga

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko gusezera kwa Abdul Mbarushimana nta cyuho bizasiga muri Muhanga. Yagize ati “Gusezera kwa Abdul nta cyuho bizasiga. Aka kanya kirahari kuko nta mutoza umusimbura turatangaza, ariko nahagera kizahita gisibangana.

Ikipe ni ikigo kinini, ntabwo kugenda k’umuntu umwe bigomba gutera ikibazo, ahubwo abasigaye bahomba gukora bisanzwe”.

Ingengo y’imari ya As Muhanga yarongerewe

Ubuyobozi bwa AS Muhanga bwemeza ko Akarere ka Muhanga kamaze kwemera kongeza ingengo y’imari nk’uko byatangajwe n’ umunyamabanga wa As Muhanga Bisangwabagabo.

Yagize ati “Ibiganiro byo kutwongerera ingengo y’imari byararangiye, ntacyo turimo kuganira igisigaye ni ukubishyira mu bikorwa”.

Amakuru Kigali Today yamenye ni uko Akarere ka Muhanga kazatanga miliyoni 60 mu mwaka w’imikino 2020-2021, kavuye kuri miliyoni 40.

Mu bindi biziyongeraho harimo ikirombe cy’umucanga kizahabwa AS Muhanga kugira ngo kiyifashe mukongera ubushobozi n’imibereho y’iyi kipe.

Kwishyura ibirarane by’abakinnyi n’abatoza mu biraje ishinga ubuyobozi bwa AS Muhanga

Ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko bitarenze iminsi ibiri bugomba kuba bwamaze guhemba abakozi bayo bose.

Ati “Mu by’ukuri twagiye tugira utubazo duke twadukomye mu nkokora tugatuma ibyo twifuzaga gukora bidakorwa. Isezerano dufite ni uko uyu munsi byari kurara bikunze bitakunda ntiturenze kuwa Gatatu w’iki cyumweru”.

As Muhanga yasoje shampiyona iri ku mwanya wa 11 n’amanota 27. Mu mikino 23 yatsinzemo irindwi inganya itandatu itsindwa icumi. Muri iyi mikino yatsinzemo ibitego 15 itsindwamo 22.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka