Simba SC na Young Africans zirifuza Victor Mbaoma

Amakipe abiri yo muri Tanzania ari yo Simba SC na Young Africans arifuza rutahizamu w’Umunya-Nigeria ukinira APR FC, Victor Mbaoma, mu gihe Singida Fountain na yo yo muri icyo gihugu yamwifuzaga yo yabivuyemo.

Victor Mbaoma amaze gutsinda ibitego 12 muri shampiyona mu mikino 15 imaze gukinwa
Victor Mbaoma amaze gutsinda ibitego 12 muri shampiyona mu mikino 15 imaze gukinwa

Amakuru Kigali Today ifititiye gihamya yemeza ko aya makipe yose akina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tanzania, yagaragaje ubushake bwo kuba yakwegukana uyu rutahizamu w’imyaka 27 y’amavuko, nk’uko bamwe mu bantu be ba hafi babihamije.

Aya makuru akomeza ahamya ko aya makipe yose yagerageje kugera ku ikipe ishinzwe kureberera inyungu za Victor Mbaoma, akabaza ibye uko bimeze, gusa kugeza ubu ibiganiro bikaba ntaho byari byagera hafatika.

Nubwo urugendo rwatangiye ari amakipe atatu ariko Singida Fountain yo yamaze gukuramo akayo karenge, kuko ngo ukurikije agaciro ke mu mafaranga iyi kipe itashobora kumugura kuko ubundi itajya irenza ibihumbi 150 by’Amadolari igura umukinnyi, kandi akaba agaciro afite abirengeje.

Simba SC na Young Africans ziracyahari

Aya makuru avuga ko umunsi ku wundi aya makipe akomeye muri ruhago ya Tanzania, ari yo asigaye muri uru rugamba rwo guhatanira Victor Mbaoma, aho umunsi ku munsi aba agira ibyo avuga bijyanye n’uko yifuza uyu rutahizamu wa APR FC, ariko ko ibiganiro atari ibintu biri ku rwego rwo hejuru, gusa ngo hagize n’ikiba cyazabaho nyuma y’irushanwa rya Mapinduzi Cup bari gukina muri Zanzibar, uyu rutahizamu na we ari gukina.

Kugurishwa kwa Victor Mbaoma muri Mutarama 2024 biragoye cyane

Nubwo Simba SC na Young Africans zirimo kwifuza uyu rutahizamu, ariko ngo kuba yagenda muri uku kwezi kwa Mbere biragoye cyane kuko nka Simba SC yifuza rutahizamu wayifasha gukomeza kwitwara neza mu mikino ya CAF Champions League 2023-2024 irimo gukina, kandi kuri Victor Mbaoma ntabwo bishoboka kuko muri uyu mwaka w’imikino yakiniye APR FC muri iri rushanwa, mu gihe amategeko atemera ko umukinnyi yakina irushanwa rimwe mu mwaka umwe mu makipe abiri atandukanye.

Young Africans na yo ni ikipe yagaragaje ubushake bwo kugura Victor Mbaoma, ariko ngo yo ku isoko ryo muri uku kwezi kwa Mutarama 2024, icyo bifuza cyane ni myugariro waza kubafasha mu mikino ya CAF Champions League na bo barimo gukina.

Ikindi kirenze kuri ibyo ni uko APR FC na yo ngo ititeguye kuba yarekura uyu mukinnyi mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-2024 nibura urangira, uku kuba itakwifuza kumurekura byajyana n’igihe byasaba ngo ibyumve mu gihe isoko ryo muri Tanzania muri uku kwezi, rizafunga tariki 15 Mutarama 2024.

Gusa nubwo bimeze gutya, mu masezerano ya Victor Mbaoma muri APR FC harimo ingingo yakurikizwa mu gihe habaho kuba yagurishwa.

Victor Mbaoma arifuzwa na Simba SC na Young Africans zo muri Tanzania
Victor Mbaoma arifuzwa na Simba SC na Young Africans zo muri Tanzania

Bivugwa ko Victor Mbaoma ashakwamo hagati y’ibihumbi 200 na 250 by’Amadolari

Aya makuru tariki ya 8 Mutarama 2024, yatangajwe na Radiyo y’iwabo muri Nigeria yitwa Brace Radio, aho yo yari yavuze ko ari Simba SC imwifuza ishaka kumutangaho ibihumbi 200 by’Amadolari mu gihe ngo APR FC imubarira agaciro kari hagati y’ibihumbi 200 na 250 by’Amadolari, kandi ko initeguye kumva uwo ari we wese wakwifuza kugura uyu rutahizamu nk’uko bari babitangaje.

Victor Mbaoma afite amasezerano azarangira mu 2025, dore ko mu mpeshyi ya 2023 aribwo yasinyiye APR FC imyaka ibiri. Mu mikino 15 ya shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa, Victor Mbaoma ayoboye ba rutahizamu bafite ibitego byinshi, aho amaze gutsinda 12 bituma ari no mu bakinnyi bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi k’Ukuboza 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibavuge bavuyaho ntibatureke ymwataka

Nsanzimana samson yanditse ku itariki ya: 17-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka