Rutahizamu Peter Agblevor ni umukinnyi mushya wa Police FC

Rutahizamu ukomoka muri Ghana wakiniraga Musanze FC Peter Agbrevor yasinyiye ikipe ya Police FC nk’umukinnyi wayo mushya.

Amakuru yizewe Kigali Today yahawe n’umuntu wa hafi ku mpande zombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yayihamirije ko igurwa ry’uyu rutahizamu ryaraye ribaye ejo ku wa Kane.

Yagize ati"Byarangiye yasinye nimugoroba."

Ni rutahizamu wagiye agora amakipe mu mikino ibanza ya shampiyona aho kugeza ubu amaze gutsinda ibitego 8 mu mikino 15 imaze gukinwa
Ni rutahizamu wagiye agora amakipe mu mikino ibanza ya shampiyona aho kugeza ubu amaze gutsinda ibitego 8 mu mikino 15 imaze gukinwa

Ikipe ya Police FC yubahirije ingingo yari mu masezerano y’uyu rutahizamu muri Musanze FC yavugaga ko umushaka yagombaga kwishyura miliyoni 10 Frw akiyumvikanira n’umukinnyi.

Peter Agblevor yasinyiye ikipe ya Police FC nk'umukinnyi wa yo mushya
Peter Agblevor yasinyiye ikipe ya Police FC nk’umukinnyi wa yo mushya

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu uyu munya-Ghana wageze muri Musanze FC mu mpeshyi ya 2022 ajya mu myitozo y’iyi kipe bwa nyuma agiye gusezera bagenzi be mbere yo gutangira akazi gashya muri Police FC.

Peter Agbrevor kugeza ubu amaze gutsinda ibitego icyenda muri shampiyona imaze gukinwamo imikino 15 y’igice kibanza.

Police FC yari isigaranye umwanya umwe yari isigaje kongeramo umukinnyi kugira ngo yuzuze abakinnyi 30, aho yabanje no gutekereza ko yashyiramo myugariro. Iyi kipe kugeza ubu iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona n’amanota 31.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka