Robertinho azagaruka mu Rwanda mbere ya CECAFA n’abanya-Brazil babiri

Umutoza wa Rayon Sports Robertinho, biteganyijwe ko azagaruka mu Rwanda aje gutegura CECAFA, akazazana n’abakinnyi babiri bakomoka muri Brazil.

Nyuma y’iminsi ari mu biruhuko mu gihugu cye cy’amavuko cya Brazil, umutoza Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho, biteganyijwe ko azagaruka mu Rwanda nyuma y’igikombe cy’Amahoro, aho azaba aje gutegura igikombe cya CECAFA.

Robertinho wahesheje Rayon Sports igikombe cya Shampiyona agiye kongera kuyitoza undi mwaka
Robertinho wahesheje Rayon Sports igikombe cya Shampiyona agiye kongera kuyitoza undi mwaka

Mu kiganiro KT Radio yagiranye na Perezida wa Rayon Sports Paul Muvunyi, yadutangarije ko bamaze kumvikana n’uyu mutoza mukuru wa Rayon Sports, ko azaza nyuma y’igikombe cy’amahoro, akaza azanye n’abakinnyi babiri bakomoka muri Brazil.

Yagize ati “Ibijyanye n’amasezerano na Robertinho twamaze kubyumvikana igisigaye ni ukuzaza aje gusinya, twavuganye ko azaza agategura CECAFA, noneho n’umutoza Do Nascimento nawe akabona gufata ikuruhuko”

Uyu mutoza akomeje kwishimana n'umuryango we muri Brazil
Uyu mutoza akomeje kwishimana n’umuryango we muri Brazil

Umutoza Robertinho yavuye mu Rwnda nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka, ubu ikipe ye ya Rayon Sports ikaba iri gutozwa na Wagner do Nascimento mu gikombe cy’amahoro, aho amaze no kuyigeza muri ½ cy’irangiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

mwaramutse muduhe amakuru yigihe umutoza wacu Robertinho nababakinnyi bazazira umunsi murakoze

nduwayezu yanditse ku itariki ya: 2-07-2019  →  Musubize

MWIRIWE?TUBASHIMIYE AMAKURU AZIRA IBIHUHA MUTUGEZAHO,MUTUBWIRE NIBA WAMUKONGOMANI YARAJE.N’IZINA RYE.

AMANI CELESTIN yanditse ku itariki ya: 27-06-2019  →  Musubize

Mwiriwe turabashimiye cyane kumakuru mutugezaho kubijyanye numutoza wacu rero turabyishimiye kd abo bakinnyi ari gushaka turumva bashobora kuzaza babokora kuko umutoza azabishakira azazan abashoboye tumurinyuma muri byose namwe turabashima kumakuru perezida wacu nawe tumuri inyuma akomeze atwubakire equipe

Dufatanye Benjamin Lucky yanditse ku itariki ya: 27-06-2019  →  Musubize

arakaza neza noneho marere tuyimerere nabi

micomyiza j baptiste yanditse ku itariki ya: 26-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka