Ni mu birori by’ubusabane no kuganira ku masezerano y’ubufatanye ari hagati ya Rayon Sports na Radiant, byabereye muri Serena Hotel bihuza abayobozi ba Radiant, abayobozi ba Rayon Sports, abigeze kuyobora Rayon Sports, ndetse n’abayobozi b’amatsinda y’abafana.
Muri ibi birori, abayobozi ba Radiant bafashe umwanya wo gusobanurira abakunzi ba Rayon Sports ibijyanye n’ubwishingizi bashobora gufata bikaba byakwinjira ikipe ya Rayon Sports.
Ku wa Gatanu tariki 10 Kanama 2018 nibwo Rayon Sports na Radinat bari basinye amasezerano y’ubufatanye, ndetse abakunzi ba Rayon Sports abahabwa Code ya AP 325 bazajya bakoresha bafata ubwishingizi, maze amafaanga angana na 15% agahita ashyirwa muri Rayon Sports.
Kugeza ubu, abantu barenga 480 bamaze gufata ubwishingizi muri Radiant bwinjirije Rayon Sports Milioni zirenga enye, ari nayo mafaranga ya mbere Rayon Sports yaraye ihawe hifashishijwe Sheki.
Marc Rugenera uyobora iyi sosiyete, yatangaje ko iyi ari intangiriro ariko ayo mafaranga adahagije, ahubwo ko intego ariko umwaka utaha byibura Rayon Sports yazinjiza Milioni 150 Frws binyuze mu bwishingizi.
"Ni intangiriro nziza mu mezi abiri gusa ashize dutangiye ubufatanye, ariko umwaka utaha aya mafaranga agomba kwiyongera kuko abakunzi ba Rayon Sports ni benshi kandi biteguye gukora ibyateza imbere ikipe yabo"
Ibi kandi abihurizaho na Muhirwa Freddy Visi Perezida wa Rayon Sports, watangaje ko intego ari uko abakunzi ba Rayon Sports bagomba gufata ubwishingizi bwa Miliyari mu mwaka utaha wa 2019, bikazinjiriza Rayon Sports Milioni zisaga 150 Frws.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
murakoze cyane waoo ooo
Natwe nkabafana.twishi
miye.iyonkuga.twahawe.
kand dushimiye.iyo
sosiyete. ya radiyant
nikomeze.iduteze.
imbere natwe.tudasigaye
nkabafana.
murakoze ni emmy
UMUFANA.WA.
REYON SPOR
ubwo bufatanye rayon sporots yagiranye na radiant nibwiza cyane