Rayon Sports itsinze AS Kigali, inahabwa amakarita abiri atukura

Rayon Sports itsinze AS Kigali igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Michael Sarpong watsindiye Rayon Sports igitego
Michael Sarpong watsindiye Rayon Sports igitego

Mu gice cya mbere cyaranzwe no gukinira imipira myinshi mu kibuga hagati ariko itagera ku izamu, Mugheni Fabrice yakorewe ikosa na Ally Niyonzima ryatumye anajyanwa na Ambulance mu bitaro.

Nyuma y’igice cya mbere cyarangiye ari 0-0, Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 48 w’umukino mu gice cya kabiri.

Ni igitego cyaturutse kuri Michael Sarpong wabanje guha Djabel umupira, ahita acenga neza umunyezamu, ateye mu izamu Bishira Latif awutera n’umutwe ukubita umutambiko, Michael Sarpong ahita awutsinda neza n’umutwe.

Mu minota ya nyuma y’umukino Rurangwa Mossi wari wabonye ikarita y’umuhondo, yaje gukorera ikosa Michael Sarpong wari umucitse, ahita ikarita ya kabiri y’umuhondo ndetse n’ikarita itukura.

Ishimwe Kevin wa AS Kigali wari wagiye mu kibuga nawe asimbuye, yakubise Eric Rutanga, umusifuzi wa Hakizimana Luis ahita amwereka ikarita y’umutuku, umukino urangira AS Kigali ari abakinnyi 9.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rayon Sports: Bashunga Abouba, Iradukunda Eric Radu, Eric Rutanga, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Mukunzi Yannick, Mugheni Fabrice, Niyonzima Olivier Sefu, Mugisha Gilbert, Manishimwe Djabel, Michael Sarpong

As Kigali: Batte Shamiru, Rurangwa Mossi, Ngandu Omar, Bishira Latif, Nininahazwe Fabrice, Nsabimana Eric, Niyonzima Ally, Ntamuhanga Tumaine, Ndayisenga Fuadi, Frank Kalanda, Ndarusanze Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Our team rayon ;tukuri inyuma komerezaho.duhure mercredi dukora igisabwa n’abareyo bose !!!!

Deus gratus yanditse ku itariki ya: 9-12-2018  →  Musubize

Update please the NFL results

Deus gratus yanditse ku itariki ya: 9-12-2018  →  Musubize

Ibyishimo ku ba rayon. Gusa Masudi afite akazi katoroshye?

habimana yanditse ku itariki ya: 9-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka