Police FC yujuje imikino umunani idatsinda

Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Police FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, iyi kipe ya Police FC yuzuza imikino umunani idatsinda, AS Kigali ikaba yatsinzwe na Etoile de l’Est igitego 1-0.

Police FC imaze imikino umunani idatsinda
Police FC imaze imikino umunani idatsinda

Uyu mukino Kiyovu Sports yawinjiyemo neza hakiri kare, dore ko ku munota wa kabiri Mosengo Tansele yakorewe ikosa inyuma hagati mu kibuga hafi y’urubuga rw’amahina maze umusifuzi atanga kufura. Uyu musore ukomoka muri DRC yihaniye ikosa atera umupira ukomeye, umunyezamu Rukundo Onesimé awushyira muri koruneri.

Iyi koruneri yatewe neza na Nizeyimana Djuma maze myugariro Ndizeye Eric acika abakinnyi ba Police FC atsindira Kiyovu Sports igitego cya mbere. Ku munota wa munani Kiyovu Sports yongeye guhusha uburyo bwiza ku mupira Mosengo Tansele yinjiranye maze ashatse kuroba umunyezamu aratabara.

Police FC yashakishije uburyo yakwishyura ariko birananirana. Kiyovu Sports yari ihagaze neza inabifashijwemo n’umunyezamu Ishimwe Patrick wakuyemo imipira irimo kufura yatewe na Hakizimana Muhadjili ku munota wa 26. Umutoza wa Police FC ku munota wa 21 yari yakoze impinduka akuramo myugariro Hakizimana Amani ashyiramo Djibrine Akuki Aboubakar ukina hagati asatira ngo arebe ko yabona imipira myinshi igana imbere aho izi mpinduka zahise zituma Nsabimana Eric Zidane wakinaga hagati yugarira, aba ari we ujya mu bwugarizi.

Uyu Munya-Nigeria wari winjiye mu kibuga asimbura, ku munota wa 40 w’umukino yatanze umusaruro ubwo yarebaga umunyezamu Ishimwe Patrick uko ahagaze, amutera ishoti rigendera hasi nyuma yo gukinana neza kwari hagati ya Nshuti Dominique Savio na Shami Carnot, yishyurira Police FC, bajya kuruhuka amakipe anganya 1-1.

Nk’uko yatangiye umukino neza, Kiyovu Sports ni ko yatangiye igice cya kabiri kuko ku munota wa 49 yabonye igitego cya kabiri ku burangare bw’abakinnyi b’inyuma ba Police FC ku mupira Mosengo Tansele yahaye Leku Alfred na we ahita afunga rimwe atera mu izamu.

Amakipe yombi yakoze impinduka aho Kiyovu Sports yakuyemo Nizeyimana Djuma ishyiramo Muhozi Fred naho ku ruhande rwa Police FC, Shami Carnot na Mugenzi Bienvenue bava mu kibuga, hajyamo Sumaila Moro na Nkubana Marc.

Mosengo Tansele ni umukinnyi wafashije Kiyovu Sports muri uyu mukino
Mosengo Tansele ni umukinnyi wafashije Kiyovu Sports muri uyu mukino

Kiyovu Sports yakomeje kurusha cyane Police FC ku bakinnyi nka Richard Kilongozi na Muhozi Fred bagoraga ubwugarizi cyane, umunyezamu Rukundo Onesima agakora akazi gakomeye. Police FC na yo yageragezaga gucungira ku mipira y’imiterekano yabonaga ariko Hakizimana Muhadjili wayiteraga ntimukundire, umukino urangira Kiyovu Sports yegukanye intsinzi y’ibitego 2-1.

Umukino urangiye, bamwe mu bakinnyi ba Police FC bahise baryama hasi bagaragaza agahinda gakomeye ko kutabona intsinzi mu mezi atatu aheruka. Police FC imaze imikino umunani idatsinda kuva imikino yo kwishyura yatangira, dore ko yatsinzwe itandatu ikanganya ibiri.

Mu wundi mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe ya AS Kigali yari yakiriye Etoile de l’Est ariko AS Kigali yahushije penaliti ihatsindirwa igitego 1-0 cyatsinzwe na Gabriel Godspower ku munota wa 71 bifasha Etoile de l’Est y’i Ngoma kugira amanota 16 ariko ikaba ikiri ku mwanya wa nyuma.

Umutoza Mashami Vincent wa Police FC ntabwo yigeze yitabira ikiganiro n'itangazamakuru ahubwo yohereje Bisengimana Justin umwungirije
Umutoza Mashami Vincent wa Police FC ntabwo yigeze yitabira ikiganiro n’itangazamakuru ahubwo yohereje Bisengimana Justin umwungirije
Umutoza wa Kiyovu Sports nyuma yo gutsinda umukino, yavuze ko yishimiye uko abakinnyi be bitwaye
Umutoza wa Kiyovu Sports nyuma yo gutsinda umukino, yavuze ko yishimiye uko abakinnyi be bitwaye
Kapiteni wa Police FC aganira n'umutoza ngo barebe uko batsinda umukino nubwo bitabahiriye
Kapiteni wa Police FC aganira n’umutoza ngo barebe uko batsinda umukino nubwo bitabahiriye
Abakinnyi ba Kiyovu Sports bishimira igitego cya kabiri cyatsinzwe na Leku Alfred
Abakinnyi ba Kiyovu Sports bishimira igitego cya kabiri cyatsinzwe na Leku Alfred
Djibrine Akuki (ufite umupira) ni we watsindiye Police FC igitego kimwe yabonye
Djibrine Akuki (ufite umupira) ni we watsindiye Police FC igitego kimwe yabonye
Richard Kilongozi yagiye atera amashoti akomeye, umunyezamu wa Police FC agatabara
Richard Kilongozi yagiye atera amashoti akomeye, umunyezamu wa Police FC agatabara
Mosengo Tansele ni umukinnyi wafashije Kiyovu Sports muri uyu mukino
Mosengo Tansele ni umukinnyi wafashije Kiyovu Sports muri uyu mukino
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka