Police FC itsinze Le Messager yo mu Burundi mu mukino wa gicuti

Ikipe ya Police FC itsinze ikipe ya Le Messager de Ngozi yo mu Burundi ibitego 4-1, mu mukino wa gicuti.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium guhera saa cyenda, mu rwego rwo gukomeza kwitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere, izatangira tariki 12 Mutarama.

Usibye abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu y’u Burundi barimo Abedi na Samuel, abandi bose bari bahari ku ruhande rwa Police FC.

Ni umukino watangiranye n’imvura itari nke yaguye mu mujyi wa Kigali, gusa ntiyigeze ikoma mu nkokora umukino muri rusange.

Ku munota wa 4 gusa w’igice cya mbere, ku burangare bwa ba myugariro ba Police FC, Bigirimana Zouhailli yabaciye mu rihumye maze afungura amazamu.

Police yabaye nk’ikanguka ikomeza gusatira Le Messager de Ngozi, ariko igorwa no gushyira umupira mu rushundura.

Ku munota wa 30 ikipe ya Police FC yabonye penaliti ku ikosa ryari rikorewe savio Nshuti, maze yinjizwa neza na Ismaila Moro.

Umunyezamu wa Le Messager Nininahazwe Bienvenu yahuye n'akazi kenshi Uyu munsi
Umunyezamu wa Le Messager Nininahazwe Bienvenu yahuye n’akazi kenshi Uyu munsi

Mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, ikipe ya Police FC yatsinze igitego cya 2 ku mupira w’umuterekano watewe neza na Muhadjir Hakizimana, maze uboneza mu izamu bajya kuruhuka ari ibitego 2 kuri 1.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka cyane ku ikipe ya Police, maze abakinnyi batari bakinnye barimo na Rutahizamu baherutse kugura muri Musanze FC, Peter Agblevor bahabwa umwanya.

Ikipe ya Police yakomeje kotsa igitutu Le Messager de Ngozi maze ku mupira wari uzamukanywe na Peter awuhindura imbere y’izamu, maze usanga myugariro wa Le Messager de Ngozi Hakizimana Issa ahagaze nabi awukoraho ashaka gukiza izamu, birangira awishyiriye mu izamu rye igitego cya 3 kiba kirinjiye.

Ikipe ya Le Messager yakoze impinduka zitandukanye mu rwego rwo kongera imbaraga mu gice gisatira, ariko ntacyo byahinduye kuko Police FC wabonaga ikina ituje.

Wari umukino utoroshye
Wari umukino utoroshye

Ikipe ya Police FC yaje kongera kubona igitego cya 4 cyatsinzwe na Rutahizamu Peter Agblevor, wacenze abugarira ba Le Messager maze aboneza umupira mu rushundura afungura konte y’ibitego muri Police FC.

Police FC irimo kwitegura ikipe ya Sunrise bazakina ubwo imikino yo kwishyura izaba itangiye tariki ya 12 Mutarama, umukino uzabera i Nyagatare.

ISMAILA MORO na bagenzi be bishimira igitego cya mbere bari batsinze
ISMAILA MORO na bagenzi be bishimira igitego cya mbere bari batsinze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka