Ngororero: Amarushanwa ‘Umurenge Kagame Cup’ yitezweho kubona ikipe y’Akarere

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buratangaza ko amarushanwa Umurenge Kagame Cup, azagira uruhare mu gutahura impano z’abakiri bato ngo bazabashe guherwaho bashinga ikipe y’Akarere.

Ngororero yambaye umutuku yatsinze Kavumu 6-0
Ngororero yambaye umutuku yatsinze Kavumu 6-0

Ibyo bitangajwe mu gihe urubyiruko rwitabiriye ayo marushanwa mu mupira w’amaguru, aho Imirenge yahataniraga kugera muri kimwe cya kabiri cy’amarushanwa, yahuraga mu bice bitandukanye, narwo rugaragaza ko rwifuza ko impano zarwo zitaguma gusa mu marushanwa ku rwego rw’Akarere, ahubwo zakwaguka binyuze mu gushinga ikipe y’Akarere mu mupira w’amaguru, kuko kanafite ikibuga cyo kwitorezaho.

Urubyiruko rwo mu Karere ka Ngororero ruri mu marushanwa Umurenge Kagame Cup, rurifuza ko ubuyobozi bwabahozaho ijisho, kugira ngo impano zitandukanye bafite zibashe kugaragara no kuzamuka ngo ziteze imbere urubyiruko.

Imanizabayo Hassan, avuga ko abayobozi baramutse begereye abakinnyi bakiri bato, byatuma koko impano zigaragaza Akarere kakazagira ikipe ikomeye, kuko ibyo bakora bigaragaza ko impano zihari, ibyo akabihurizaho na mugenzi we kapiteni w’ikipe y’Umurenge wa Ngororero.

Umurenge wa Kabaya mu bahungu
Umurenge wa Kabaya mu bahungu

Agira ati “Turacyari batoya ubuyobozi butwegereye bukatuba hafi impano zirimo zatanga imbuto mu ikipe y’Akarere. Turabasaba gusa kutuba hafi naho ubundi kuba dufite sitade, tunafite Akarere kanini twabona impano mu ikipe y’Akarere nk’ahandi mu Ntara y’Iburengerazuba”.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngororero, Mugisha Daniel, avuga ko kubera ko bitegura kubona ikipe y’Akarere ka Ngororero, amarushanwa Umurenge Kagame Cup azabafasha gutahura impano kugira ngo babashe kuzubaka ikipe irimo abakomoka mu Karere ka Ngororero koko.

Agira ati “Umurenge wa Ngororero nk’Umurenge w’Umujyi natwe turitegura gukora ikipe y’Akarere, igizwe ahanini n’abo muri uyu Murenge. Ni byiza rero kuko aya marushanwa adufasha gutoranya hakiri kare impano zihari tukazirerera kuri iki kibuga”.

Ikipe y'abakobwa y'Umurenge wa Ngororero
Ikipe y’abakobwa y’Umurenge wa Ngororero

Ibyo kugira ikipe y’Akarere mu kiciro cya kabiri binemezwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, ugaragaza ko amarushanwa Umurenge Kagame Cup azafasha koko kubona impano zikenewe ngo ikipe ishingwe, gusa akavuga ko bizaterwa n’ubushobozi ariko buri gushakishwa.

Agira ati “Ni byo koko amarushanwa Umurenge Kagame Cup, azadufasha kubona impano tuzashingiraho twubaka ikipe y’Akarere ka Ngororero, gusa turacyashakisha ubushobozi kuko ikipe ikenera byinshi birimo uburyo bw’ingendo, aho kuba n’ibiyitunga mu gihe iriho, byose ni byo tugikusanyiriza ubushobozi”.

Mu marushanwa yo gushaka itike ya kimwe cya kabiri mu marushanwa Umurenge Kagame Cup 2023-2024 ikiciro cya mbere, mu bagabo ikipe y’Umurenge wa Ngororero yatsinze iya Kavumu ibitego 6-0, Umurenge wa Gatumba watsinze uwa Hindiro kuri penaliti eshatu kuri ebyiri, naho Kabaya itsinda Kageyo ibitego 4-0.

Abakobwa ba Bwira
Abakobwa ba Bwira

Mu bagore ikipe y’Umurenge wa Bwira yatsinze iya Hindiro kuri Penariti 3-1, Umurenge wa Kabaya utsinda uwa Muhororo kuri Penaliti 3-2, Umurenge wa Ngororero n’ubundi utsinda uwa Kageyo ibitego 3-0.

Icyiciro cya kabiri kikaba gikina kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Mutarama, 2024.

Ikipe y'abagabo ya Gatumba
Ikipe y’abagabo ya Gatumba
Abari bakurikiye umukino barimo n'abaherekeje amakipe
Abari bakurikiye umukino barimo n’abaherekeje amakipe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuba dufite impano zabakiri bato byo Simbigarukaho ahubwo nkuko byagarutsweho harebwe ku mpande zombi igishoboka gikorwe

Thaddee yanditse ku itariki ya: 9-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka