“Natsinzwe kubera urupfu rwa muramu wanjye, si igikona cyabiteye” - Umutoza w’Amagaju

Umutoza w’ikipe y’Amagaju, Bizimana Abdu alias Beken, aratangaza ko yatsinzwe umukino wayihuje na Mukura kubera urupfu rwa muramu we; atari ukubera igikona cyaje mu kibuga. Muramu wa Bizimana yapfiriye mu mpanuka y’imodoka y’ikamyo yabaye tariki 19/11/2011 bituma atabasha kuboneka ku mu kino wabereye kuri sitade Kamena.

Uyu munsi, Bizimana yatangaje ko yabuze muramu we wari inshuti magara kandi amubura amasaha make mbere y’uko akina umukino yarafitanye na Mukura. Yemeza ko ibi byatumye abakinnyi bahungabana mu mutwe bityo bakinana igihunga. Uretse kuba yarapfushije muramu we, Bizimana alias Beken yemeza ko ikipe ya Mukura ari ikipe ikomeye kandi ikaba yarakiniraga imbere y’abafana bayo.

Beken ntiyemera ko yatsinzwe kubera igikona

Ku mupira wahuje Amagaju na Mukura hagaragaye umuntu ufana wari ufite igikona kizima yagisize ibara ry’umuhondo ahasanzwe hari ibara ry’umweru.

Uyu mufana yaje gushyira mu kibuga icyo gikona cyari gisize amarange y’ikipe ya mukura (umuhondo n’umukara) maze gituruka ku murongo uganya ikibuga mo kabiri cyerekeza kwizamu rya Fisto (umuzamu w’amagaju). Iki gikona cyageze mu rubuga rw’amahina rw’ikipe y’Amagaju maze kirikunkumura kizamura umutwe kirongera kirawumanura. Cyaje kwerekeza iruhande rw’izamu kijya mu bafana kinyuze ibumoso bw’umuzamu.

Hashize iminota mike bahinduranyije ikibuga, Fisto yakoze ikosa rivamo penariti imwe yavuyemo igitego. Nyuma y’icyo gitego cya gikona cyagiye inyuma y’izamu hafi y’umuzamu w’amagaju n’uko birangira mukura itsinze amagaju kimwe ku busa.

Bamwe mu bafana b’amagaju batashye bavugako yari amarozi ndetse na bamwe mu bafana ba mukura bakavugako nabo byabayobeye.

Akimara kumenya iyo nkuru, Beken yahakanye yivuye inyuma avuga ko iki gikona atari cyo cyatumye ikipe y’Amagaju atsindwa. Yagize ati “Natsinzwe kubera urupfu rwa muramu wanjye si igikona cyabiteye kuko igikona sicyo cyateye mu izamu; kandi ntabwo ari cyo gitoza ikipe ya Mukura.”

Umutoza w’Amagaju yakomeje avuga ko atemera ko amarozi abaho mu kibuga. Avuga ko amarozi yemera ari imyitozo. Ibi abihuriyeho n’umutoza w’ikipe ya Rayon Sport, Jean Marie Ntagwabira, wavuzeko amarozi yambere ari imyitozo atemera iby’abapfumu.

Ikipe y’amagaju izongera gukina tariki 28 ukuboza ubwo shampiyona y’ikiciro cyambere izaba isubukuwe. Amagaju azakira APR FC kuri stade y’i Nyagisenyi i Nyamagabe.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka