Mu kibuga nta cyubahiro tubagomba - Jackson Mayanja mbere yo guhura na Rayon Sports

Mu gihe habura amasaha make ngo ikipe ya Rayon Sports yakirwe na Sunrise FC, mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona, umutoza w’ikipe ya Sunrise FC, Umugande Jackson Mayanja, avuga ko n’ubwo ikipe ya Rayon Sports ari ubukombe ikwiriye kubahwa, gusa mu kibuga ngo nta cyubahiro bayigomba habe na busa.

Jackson Mayanja avuga ko mu kibuga bagomba guhangana na Rayon Sports
Jackson Mayanja avuga ko mu kibuga bagomba guhangana na Rayon Sports

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Jackson Mayanja yavuze ko umukino bazakiramo Rayon Sports uzaba ukomeye, ndetse ko Rayon Sports ari ikipe y’amateka mu Rwanda ikwiriye icyubahiro, ariko mu kibuga ntacyo bayigomba rwose bityo ko bagomba kuyitsinda.

Ati “Uyu ni umukino ukomeye ndetse tugomba no gutekerezaho cyane, kubera ko ikipe ya Rayon sports ni imwe mu makipe y’amateka hano mu Rwanda, ndetse ibyo tugomba kubyubaha ariko ku bijyanye no gukina mu kibuga nta cyubahiro tuyigomba. Yego ni ikipe y’amateka nka APR FC cyangwa Kiyovu Sports ndacyeka izo ari izo eshatu twagize, rero iyo ukina n’amakipe nk’aya uba ugomba kuyubaha ariko byagera mu kibuga, nta byo kububaha ahubwo bagomba kubigaragaza”.

Tariki 1 Ugushyingo 2023 nibwo Mayanja yagizwe umutoza wa Sunrise FC, asimbuye Muhire Hassan wari umaze kwirukanwa kubera umusaruro mubi.

Uyu mutoza yafashe iyi kipe ku munsi wa 10 wa shampiyona, aho yari ku mwanya wa nyuma n’amanota icyenda n’umwenda w’ibitego birindwi.

Uyu mutoza kimwe mu byo ashimirwa harimo guha amahirwe abakinnyi bato
Uyu mutoza kimwe mu byo ashimirwa harimo guha amahirwe abakinnyi bato

Mu mikino 12 amaze gutoza, ubona ko yagerageje kugira ibyo ahindura harimo no gukura iyi kipe mu myanya y’inyuma, kuko muri iyo mikino amaze gukina, yatsinzemo 5, anganya 4, atsindwa 3, ubu ikaba iri ku mwanya wa 11 n’amanota 26.

Jackson Mayanja kuva yagera mu ikipe ya Sunrise FC ubona ko yashyize imbaraga cyane mu bakinnyi bakiri bato, biganjemo abavuka muri aka karere ndetse ubu banatangiye gutanga umusaruro.

Nubwo ariko dusa nk’abibanze ku byiza by’uyu mutoza, ntitwabura kuvuga ko naramuka atsinzwe n’ikipe ya Rayon Sports bishobora kumushyira ahabi, harimo no kwisanga hafi y’aho iyi kipe yahoze mbere y’uko aza, kuko mu mikino 2 iheruka, nta n’umwe yatsinze. Yatsinzwe na Mukura ibitego 4-3 ndetse inanganya na Etincelles ibitego 2-2.

Rayon Sports na yo nubwo isa naho yamaze kwibagirwa ibyo kwegukana igikombe, imaze iminsi itsinzwe na Musanze FC igitego 1-0, byatumye amahirwe yo gukomeza kwiruka inyuma ya APR FC agabanyuka.

Jackson Mayanja aganira n'umunyamakuru wa Kigali Today, Amon Nuwamanya
Jackson Mayanja aganira n’umunyamakuru wa Kigali Today, Amon Nuwamanya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka