Micho yahagurukanye abasore 20 berekeza muri CECAFA

Kuri uyu wa gatatu ikipe y’igihugu Amavubi yahagurutse I Kigali yerekeza muri Tanzania mu mikino ya CECAFA izatangira ku wa gatanu. Umutoza Milutin Micho witwaje abakinnyi 20 yasize yijeje Abanyarwanda kuzabashimisha.

Ubwo yagezaga ku banyamakuru urutonde rw’abakinnyi ajyanye muri CECAFA, umunya Seribiya Micho yavuze ko akurikije imyitozo amaze iminsi aha abakinnyi be yizeye kuzitwara neza ku buryo azakora icyo Abanyarwanda bifuza ariko yirinze kubizeza kuzatwara igikombe u Rwanda ruheruka muri 1999.

Yagize ati “Ndabizi ko Abanyarwanda bafite inyota yo kongera gutwara igikombe baheruka muri 1999, niyo mpamvu tuzakora ibishoboka byose tukagera kure hashoboka muri iri rushwanwa. Biranashoboka ko twanagera ku mukino wa nyuma tukaba twanatwara igikombe ariko ibi byo sinabyizeza Abanyarwanda”.

Micho yavuze ko amakipe yose bazahura nayo ayazi mu myaka irenga 10 amaze [Micho] muri aka karere. Abakinnyi bayo benshi yarabatoje ku buryo bishobora kuzamworohera kuyatsinda. Yagize ati “Tanzania igendera ku musore witwa Mrisho Ngasa kandi imikinire ye ndayizi kuko ninjye wamuzamuye ubwo natozaga muri Young Africans. Numva rero n’ubwo Tanzania izaba iri imbere y’abafana bayo nta mpungenge inteye.”

Micho yavuze ko abona ko amakipe menshi muri iyi CECAFA akomeye ariko ngo hari akomeye kurushya ayandi nka Tanzania iheruka gutwara igikombe kandi izaba ikinira mu rugo. Andi makipe akomeye yavuze harimo Uganda yatwaye iki gikombe inshuro 11, Soudan ndetse na Kenya ariko ngo n’u Rwanda ruhagaze neza.

Mu bakinnyi Micho yitwaje higanjemo abakiri batoya nka Emery Bayisenge, Tibingana Charles Mwesigye na Buteera Andrew bose bakiniye ikipe y’abatarengeje imyaka 17. Umutoza avuga ko yifuza kubazamura buhoro buhoro kugirango bazasimbure bamwe mu bakinnyi ngenderwaho bagenda berekeza mu za bukuru nka Olivier Karekez, Bokota Labama, Haruna Niyonzima, Mugiraneza Jean Baptiste n’abandi.

Dore abakinnyi u Rwanda rwitwaje:
1. Jean Claude Ndoli (APR FC)
2. Jean Luc Ndayishimiye (APR FC)
3. Emery Mvuyekure (AS Kigali FC)
4. Eric Gasana (APR FC)
5. Emery Bayisenge (FERWAFA Academy)
6. Ismail Nshutiyamagara (APR FC)
7. Peter Kagabo (Police FC)
8. Albert Ngabo (APR FC)
9. Gabriel Mugabo (Mukura VC)
10. Frederic Ndaka (Police FC)
11. Jean Baptiste Mugiraneza (APR FC)
12. Jean Claude Iranzi (APR FC)
13. Andrew Buteera (Proline FC)
14. Charles Tibingana Mwesigye (Proline FC)
15. Haruna Niyonzima (Yanga Africans)
16. Bokota Labama Kamana (Rayon Sports FC)
17. Tumaine Ntamuhanga (Rayon Sport FC)
18. Jerome Sina (Rayon Sports)
19. Olivier Karekezi (APR FC)
20. Meddy Kagere (Police FC)

Abasigaye: Evariste Mutuyimana (Police FC), Michelle Rusheshangoga (Ferwafa academy), Soter Kayumba (Etincelles FC) and Innocent Habyarimana (AS Kigali FC). Bose ngo ntabwo bigaragaje mu nyitozo uretse Evariste Mutuyimana usanzwe arinda izamu rya Police FC wavunitse urutoki.
U Rwanda ruri mu itsinda rya mbere hamwe na Tanzania, Namibia na Djibouti. Mu itsinda rya kabiri harimo Uganda, Burundi, Zanzibar na Somalia naho irya gatatu rigizwe na Kenya, Soudan, Malawi na Ethiopia.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka