#MapinduziCup: APR FC yanganyije na Simba SC, muri 1/4 izahura na Young Africans

Ku wa Gatanu tariki 5 Mutarama 2023, ikipe ya APR FC yakinnye umukino wa gatatu mu itsinda ry’irushanwa rya Mapinduzi Cup ririmo kubera muri Zanzibar, isoza ku mwanya gatatu uyigeza muri ¼.

Mugisha Gilbert ni umwe mu bakinnyi babanje mu kibuga
Mugisha Gilbert ni umwe mu bakinnyi babanje mu kibuga

Ni umukino muri rusange wagendekeye neza APR FC, dore ko nubwo itabonye intsinzi ariko iyi kipe y’umutoza Thierry Froger, yagerageje kwitwara neza mu mukino muri rusange nubwo yari yakoze impinduka cyane.

Mu mpinduka umutoza yari yakoze harimo kwicaza myugariro Niyigena Clement, akamusimbuza Nshimiyimana Yunusu wakinanaga na Salom Charles Bienvenue Banga. Rutahizamu Victor Mbaoma yari yasimbuwe na Mbonyumwami Thaiba, kapiteni Niyomugabo Claude yasimbuwe na Ishimwe Christian.

Simba SC na yo yari yakoze impinduka nyinshi nk’aho n’Umunya-Cameroon Leandre Essomba Willy Onana wakiniye Rayon Sports, atagaragaye mu bakinnyi babanje mu kibuga ariko akinjiramo mu gice cya kabiri kimwe na Luis Miquisone n’abandi.

Ishimwe Christian yabanje inyuma ku ruhande rw'ibumoso
Ishimwe Christian yabanje inyuma ku ruhande rw’ibumoso

Abakinnyi nka Mbonyumwami Thaiba, Ruboneka Jean Bosco, Ishimwe Christian bagerageje ibishoboka kugira ngo babonera APR FC igitego, ariko biranga ari na ko Saido Ntibazonkiza wari kapiteni wa Simba SC uyu munsi na we yagerageje uburyo bwakuwemo n’umunyezamu Pavelh Ndzila.

APR FC kandi yatanze amahirwe ku bakinnyi barimo kugeragezwa, barimo Soulei Sanda wabanje no mu kibuga ndetse na Abdourame Alioum wajemo asimbuye, kongeraho Victor Mbaoma na we wasimbuye. Aba bakinnyi bose ku mpande zombi bagerageje gushakira intsinzi amakipe yabo, ariko uyu mukino wari witezwe urangira APR FC inganyije na Simba SC 0-0 zose zigera muri ¼.

Mu itsinda ryayo rya kabiri APR FC yazamutse ari iya gatatu n’amanota ane, bizatuma ku Cyumweru tariki ya 7 Mutarama 2024 ihurira muri ¼ na Young Africans saa 7h15 z’umugoroba.

Ishimwe Christian yabanje inyuma ku ruhande rw'ibumoso
Ishimwe Christian yabanje inyuma ku ruhande rw’ibumoso
APR FC yanganyije na Simba SC ikaba izahura na Young Africans muri kimwe cya kane
APR FC yanganyije na Simba SC ikaba izahura na Young Africans muri kimwe cya kane
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka