Ni umukino muri rusange wagendekeye neza APR FC, dore ko nubwo itabonye intsinzi ariko iyi kipe y’umutoza Thierry Froger, yagerageje kwitwara neza mu mukino muri rusange nubwo yari yakoze impinduka cyane.
Mu mpinduka umutoza yari yakoze harimo kwicaza myugariro Niyigena Clement, akamusimbuza Nshimiyimana Yunusu wakinanaga na Salom Charles Bienvenue Banga. Rutahizamu Victor Mbaoma yari yasimbuwe na Mbonyumwami Thaiba, kapiteni Niyomugabo Claude yasimbuwe na Ishimwe Christian.
Simba SC na yo yari yakoze impinduka nyinshi nk’aho n’Umunya-Cameroon Leandre Essomba Willy Onana wakiniye Rayon Sports, atagaragaye mu bakinnyi babanje mu kibuga ariko akinjiramo mu gice cya kabiri kimwe na Luis Miquisone n’abandi.
Abakinnyi nka Mbonyumwami Thaiba, Ruboneka Jean Bosco, Ishimwe Christian bagerageje ibishoboka kugira ngo babonera APR FC igitego, ariko biranga ari na ko Saido Ntibazonkiza wari kapiteni wa Simba SC uyu munsi na we yagerageje uburyo bwakuwemo n’umunyezamu Pavelh Ndzila.
APR FC kandi yatanze amahirwe ku bakinnyi barimo kugeragezwa, barimo Soulei Sanda wabanje no mu kibuga ndetse na Abdourame Alioum wajemo asimbuye, kongeraho Victor Mbaoma na we wasimbuye. Aba bakinnyi bose ku mpande zombi bagerageje gushakira intsinzi amakipe yabo, ariko uyu mukino wari witezwe urangira APR FC inganyije na Simba SC 0-0 zose zigera muri ¼.
Mu itsinda ryayo rya kabiri APR FC yazamutse ari iya gatatu n’amanota ane, bizatuma ku Cyumweru tariki ya 7 Mutarama 2024 ihurira muri ¼ na Young Africans saa 7h15 z’umugoroba.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|