#MapinduziCup: Abahanga bavuga iki ku gitego APR FC yangiwe igasezererwa na Mlandege

Ikipe ya APR FC yasezerewe na Mlandege FC muri 1/2 kuri penaliti 4-2 mu irushanwa rya Mapinduzi Cup, mu mukino wateje impaka ku misifurire.

Mlandege FC yasezereye APR FC muri kimwe cya kabiri igera ku mukino wa nyuma
Mlandege FC yasezereye APR FC muri kimwe cya kabiri igera ku mukino wa nyuma

Ni umukino APR FC yageragejemo uburyo bwinshi bushoboka yakuramo igitego, ariko ntibyayishobokera kugeza iminota y’umukino irangiye. Ni umukino wibajijweho cyane ku byemezo bimwe na bimwe by’imisifurire. Icyemezo cyibajijweho cyane ni igitego cya APR FC cyanzwe ku munota wa 19 ubwo cyari gitsinzwe ku mutwe na Eldin Shaiboub Abderlahman, ku mupira wari uhinduriwe iburyo na Nshimirimana Ismael Pitchou, ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko yari yaraririye.

Ibi ariko ntabwo abantu babyumvise kimwe n’uyu musifuzi wo ku ruhande, dore ko ku mbuga nkoranyambaga yewe na bamwe mu bahanga mu misifurire, kuko abenshi bemezaga ko ari igitego ikipe ya APR FC yagombaga guhabwa, cyari kuba ari icya mbere muri uyu mukino kikaba cyashoboraga kugira n’icyo gihindura ku byavuye mu mukino.

Ubwo uyu mupira wahindurwaga na Nshimirimana Ismael Pitchou, ubwo wari utarava ku kirenge, Ruboneka Jean Bosco na Abdou Alioum bari baraririye. Umupira umaze kurekurwa Ruboneka Jean Bosco wari wabanje kurarira ari mu bakinnyi bazamutse mu kirere, bashaka gutera umupira n’umutwe ariko ntiyawukoraho ahubwo uterwa na Shaiboub Eldin, we utari waraririye ari na byo byateje impaka, hibazwa icyo umusifuzi yasifuye. Uko bigaragara umusifuzi yasifuye Ruboneka Jean Bosco yari yaraririye.

APR FC yasezerewe na Mlandege FC mu mukino wateje impaka
APR FC yasezerewe na Mlandege FC mu mukino wateje impaka

Mu gushaka kumenya icyabaye kuri iki gitego cyanzwe, mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’umwe mu Banyarwanda wahoze ari umusifuzi Mpuzamahanga, yavuze ko iki gitego cyari cyo kuko nubwo Ruboneka Jean Bosco yari wabanje kurarira, yazamutse mu kirere ashaka umupira ariko ntaho yabangamiye myugariro wa Mlandege FC.

Yagize ati "Uriya mukinnyi(Ruboneka Jean Bosco) nta kubangama kugaragara yagize kuri uriya myugariro wa Mlandege FC, uretse kuba yagiye mu kirere, aho ni ho utegereza ukareba hagati y’uwaraririye n’undi utaraririye ngo ni nde urakora ku mupira. Iyo uwari yaraririye akora ku mupira cyangwa akagira kubangama bigaragara nko gusunika myugariro, kumubangamira ngo adasimbuka icyo yari kuba ari ukurarira. Uriya (Ruboneka Jean Bosco) yasimbutse gusa, Shaiboub Eldin ahita atsinda igitego. Navuga ko habayemo kwibeshya kuko Ruboneka na Shaiboub bari begeranye, akaba yacyetse ko ari Ruboneka wari waraririye wakoze ku mupira.”

Mu bandi bagize icyo bavuga kuri iki gitego, ni umukinnyi w’Umurundi ukinira Simba, SC Saido Ntibazonkiza, aho na we abinyujije ku rubuga rwa Instagram yagaragaje amaramutima ye yandika ati "APR", arenzaho akamenyetso kagaragaza agahinda. Uyu mugabo uri mu mezi ya nyuma y’amasezerano ye muri Simba SC, mu minsi ishize yavuzweho ko ashobora kuzinjira mu ikipe ya APR FC.

Nyuma y’iki gitego ikipe ya APR FC yakomeje kurwana no kubona igitego gishobora gufungura amazamu, ndetse ikaba yanabona intsinzi ariko iminota 90 n’inyongera irangira amakipe yombi anganya 0-0.

Amakipe yombi yasoje umukino ari abakinnyi 10 kuko Niyigena Clement yahawe ikarita itukura ku munota wa 87, akoreye ikosa umunyezamu Athuman Hassan amukandagira yerekanye munsi y’ikirenge, uwitwa Masoudi Rashid wa Mlandege waje gushyamirana na we arayihabwa.

Muri penaliti APR FC yari yakoze impinduka ikuramo umunyezamu Pavelh Ndzila, ishyiramo Ishimwe Pierre ngo aze azibafashemo. Uyu musore ni nako byagenze kuko yakuyemo penaliti imwe muri eshanu batewe, ibi ariko ntacyo byafashije kuko ku ruhande rwa APR FC na ho Shaiboub Eldin Abderlahman yahushije iya mbere, ndetse na Niyibizi Ramadhan iyo yateye arayihusha ariko Soulei Sanda na Ndayishimiye Dieudonné "Nzotanga" bo barazinjiza, batsindwa penaliti 4-2.

Mlandege FC yasezereye APR FC muri kimwe cya kabiri igera ku mukino wa nyuma
Mlandege FC yasezereye APR FC muri kimwe cya kabiri igera ku mukino wa nyuma

APR FC iragaruka mu Rwanda ikomereza ku mikino yo kwishyura ya shampiyona, iteganyijwe gutangira kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2024, bikaba biteganyijwe ko APR FC izakira Marine FC tariki 14 Mutarama 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.

Ni umukino warebwe na Gen (Rtd) James Kabarebe, Umuyobozi w'icyubahiro wa APR FC
Ni umukino warebwe na Gen (Rtd) James Kabarebe, Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nyine ikosa ryagaragaye aruko igitego kigiyemo, iyo kitajyamo ntakosa uwaraririye yarikuba yakoze kuko bararira igitego(ariko ntabwo ndumusifuzi da!)

Thomas yanditse ku itariki ya: 12-01-2024  →  Musubize

ARIKO URETSEAMARANGAMUTIMA UMUKINNYI WARARIYE IYO AGIYE MURI ACTION NUBWO ATATERA UMUPIRA ABA YARARIYE.

alias yanditse ku itariki ya: 11-01-2024  →  Musubize

Abayarasifuye kare..kubera iki yasifiye aruko igitego kigiyemwo

Bite yanditse ku itariki ya: 12-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka