Manishimwe Gilbert yagejeje kuri Perezida Kagame ikibazo cy’abana bafite impano zipfukiranwa

Ku wa Mbere tariki 01 Mata 2024, Perezida Paul Kagame yavuze ko hazashyirwa imbaraga mu gukurikirana uko abana bafite impano zitandukanye cyane cyane muri siporo batoranywa, dore ko havugwamo ibisa n’uburiganya bishobora gutuma amahirwe yahabwa abatayakwiriye.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangaje ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, umwana witwa Manishimwe Gilbert ahamagara ku murongo wa telefone avuganira abana babura uko bagaragaza impano ndetse n’abagera aho zitoranyirizwa ntibatoranywe kubera uburiganya, amusaba ko yazabikurikirana kuko bamwizera.

Manishimwe Gilbert
Manishimwe Gilbert

Yagize ati “Nyakubahwa, abashinzwe amarushanwa muri ruhago no mu yindi mikino ntabwo bagera mu cyaro bitewe n’aho ari ho hakaba hari abana impano zidindira kuko babuze ababakurikirana, nkaba nifuza ko bakurikiranwa. Ikindi kibazo, Nyakubahwa hari ukuntu haba amarushanwa runaka(yo gutoranya impano) bakajyamo ugasanga batsinze ariko kuko umuryango uvukamo utifashije ugasanga umwanya wawe uragurishijwe. Nyakubwaha turifuza ko ibyo bintu byajya bikurikiranwa kuko twizeye ubushobozi bwanyu.”

Kuri ibi byifuzo, Umukuru w’Igihugu yavuze ko hazakorwa ibishoboka byose ngo bicyemuke.

Ati “Byose byumvikanye nabyumvise neza tuzabikurikirana.Ibyo uvuga ni byo, wizere ko ibishobora gukorwa byose bizakorwa kugira ngo ibibazo bicyemuke.”

Manishimwe ni umwe mu bana bato bafite impano mu byerekeranye na siporo
Manishimwe ni umwe mu bana bato bafite impano mu byerekeranye na siporo

Ni kenshi hirya no hino humvikana abavuga ko mu itoranywa ry’impano mu mikino itandukanye hatabamo ukuri kuko abana bakwiriye kujya mu bigo bizamura impano zabo badahabwa ayo mahirwe kandi bagaragaje ubushobozi, ahubwo agahabwa abatabikwiriye, bitwaje ubushobozi baba bafite cyangwa ibibasunika bitari impano zabo. Urugero ruheruka ari ibyavuzwe mu itoranywa ry’abana bari bagiye mu irerero rya Bayern Munich, byatumye hari n’abakurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka