Manchester United imaze kwirukana Mourinho

K’urubuga rwa twitter rwa Manchester United, hamaze kujyaho ubutumwa buvuga ko iyi kipe yatandukanye na Jose Mourinho wari umutoza wayo kuva ku myaka irenga 2 ishize.

Iyi kipe ivuze ko ishimira uyu mugabo kubyo yakoze mu bushobozi bwe, ndetse bakamwifuriza amahirwe masa aho akomereje ubuzima bwe.

Uyu mugabo yirukanywe nyuma y’uko atahiriwe n’urugendo rwe muri iyi kipe. Umukni umukino uheruka muri wikendi aho Manchester United yatsinzwe na Liverpool ibitego bitatu kuri kimwe, benshi batangira kubona ko urugendo rwa Mourinho muri Manchester United rugeze k’umusozo.

Dore ubutumwa bwirukana Mourinho bwanyuze kuri twitter.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka