Madagascar na Guinea-Conakry zizakina imikino ya gicuti n’Amavubi

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" irateganya gukina imikino ya gicuti n’ibihugu bya Guinea-Conakry na Madagascar hagati y’itariki 18 na 26 Werurwe 2023.

Amakuru yizewe agera kuri Kigali Today ahamya ko muri aya matariki arimo ikiruhuko cya FIFA aho shampiyona ziba zahagaze ibihugu bikina imikino itandukanye, Amavubi na yo atazasigara kuko agomba gukina imikino ibiri ya gicuti yitegura gukomeza imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 izakomeza muri Kamena 2024.

Ku ikubitiro ikipe y’igihugu ya Madagascar ni yo yandikiye u Rwanda irusaba umukino wa gicuti muri ayo matariki, aho iki gihugu cyanditse gisaba ko Amavubi yazagisura bagahurira iwabo. Nyuma yo gusuzuma ubusabe bwa Madagascar abareberera Amavubi ubu ubusabe barabwemeye maze impande zombi zifata umwanzuro w’uko uyu mukino wa mbere wa gicuti ku Mavubi muri uko kwezi uzakinwa ku itariki 18 Werurwe 2024 ukabera mu murwa mukuru Antananarivo.

Amavubi azakina imikino ibiri ya gicuti irimo uwo azasura Madagascar ndetse n'uwo azakiramo Guinnea Conakry
Amavubi azakina imikino ibiri ya gicuti irimo uwo azasura Madagascar ndetse n’uwo azakiramo Guinnea Conakry

Aya makuru yizewe Kigali Today yahawe kandi akomeza avuga ko nyuma yo gukina n’ikipe y’igihugu ya Madagascar bateganya ko Amavubi ashobora gukomerezayo umwiherero w’iminsi itatu cyangwa ine mbere y’uko agaruka mu Rwanda kuhakinira umukino wa kabiri wa gicuti ashobora gukina na Guinea-Conakry ku kigero cyo hejuru na wo wamaze kwemezwa nk’uko uwaduhaye amakuru yabivuze.

Yagize ati"Turashaka n’igihugu gihugu gituranye na Benin dufitanye umukino muri Kamena 2024 kuko biba bifite n’imikinire imwe. Turi guterekereza ko twakina na Guinea-Conakry ariko uyu munsi ni bwo birara birangiye, hari ibitari byuzura neza."

U Rwanda ni rwo rwasabye Guinea Conakry ko yabemerera bagakina umukino wa gicuti ukanabera mu Rwanda mu rwego rwo kwitegura umukino w’umunsi wa gatatu w’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, uteganyijwe muri Kamena 2024 kuko byafasha mu gutegura uyu mukino dore ko iki gihugu gituranye na Benin.

Nta gihindutse iyi gahunda yose Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rirayishyira hanze kuri uyu wa Gatatu aho uretse itariki y’umukino wa Guinea-Conakry uzabera mu Rwanda ishobora guhinduka ariko kugeza ubu hakaba hateganywa 26 Werurwe 2024 na ho iy’umukino wa Madagascar yo idahinduka ari 18 Werurwe yamaze kwemezwa.

Umutoza w’Amavubi Frank Spittler yifuje gukina na Bahrain na Qatar iheruka gutwara Igikombe cya Aziya ariko aterwa utwatsi.

Mbere y’uko hafatwa umwanzuro wo gukina n’ibi bihugu bibiri byo ku mugabane wa Afurika, Umudage utoza Amavubi Frank Spittler we yari yatanze ibyifuzo byo gukina n’ikipe y’igihugu ya Bahrain iri ku mwanya wa 82 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA ruheruka gusohoka tariki 15 Gashyantare 2024. Ntabwo ari iki gihugu gusa uyu mugabo yifuje kuko yashakaga ko bigendera hamwe no gukina n’ikipe y’igihugu ya Qatar iheruka gutwara Igikombe cya Aziya 2023 yari yakiriye muri uyu mwaka yewe inaheruka kwakira Igikombe cy’Isi cya 2022 ikaba iri ku mwanya wa 37 ku Isi ku rutonde ruheruka.

Nyuma y’ibiganiro byahuje we ndetse n’ubuyobozi bwa FERWAFA n’abandi bareberera ikipe y’igihugu ariko ntabwo ibyifuzo bye byakiriwe bityo hatoranywa ibi bihugu byo ku mugabane wa Afurika.

Amavubi kugeza ubu ari ku mwanya wa mbere mu itsinda ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 aho ifite amanota ane nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo 2-0 akanya na Zimbabwe 0-0 mu itsinda ahuriyemo nibyo bihugu kongeraho Benin,Nigeria na Lesotho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

yego Mama rero tugomba gukina na Cameroun, Senegal , Maroc Misiri, Tuniziya, Afurika Yepfo, Mali, Angola.... zikaduhambirira umuba ariko ubutaha twazagira icyo twiga tugafata,
naho aha ni ugutumira abao tunganya cga turusha ingufu.

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 28-02-2024  →  Musubize

yego Mama rero tugomba gukina na Cameroun, Senegal , Maroc Misiri, Tuniziya, Afurika Yepfo, Mali, Angola.... zikaduhambirira umuba ariko ubutaha twazagira icyo twiga tugafata,
naho aha ni ugutumira abao tunganya cga turusha ingufu.

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 28-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka