Ko naje se... ikipe ya Kirehe nta cyo ikibaye - Umutoza Sogonya

Umutoza Sogonya Hamisi Kishi wemejwe nk’umutoza w’ikipe ya Kirehe, aremeza ko aje gukura ikipe mu murongo utukura akayigumisha mu cyiciro cya mbere.

Sogonya Hamisi Kishi uje kuba umucunguzi wa Kirehe FC
Sogonya Hamisi Kishi uje kuba umucunguzi wa Kirehe FC

Aganira ka KigaliToday, avuga ko yasinye amasezerano yo gutoza imikino isigaye ya Shampiyona, aho yizeye kuvana ikipe mu myanya mibi irimo aho ikurikirwa n’ikipe ya nyuma.

Agira ati “ko naje se … ikipe ntacyo ikibaye nta kibazo, kandi abavuga ko ikipe izamanuka babyibagirwe ibyo ntibirimo, nagarutse kandi ntabwo nje gukina,nje gufasha ikipe gutsinda”.

Uwo mutoza avuga ko agiye kubanza kuganiriza abakinnyi abashyira mu mwuka wo kwigirira icyizere, kandi akazitwara neza mu mikino isigaye.

Ubwo twaganiraga ari mu modoka yerekeza i Kirehe yagize ati “ Ikintu ngiye kubanza gukora ni ukuganiriza abakinnyi nkabumvisha ko bagomba kwigirira icyizere tukazitwara neza mu mikino isigaye, nubwo igura ry’abakinnyi ryahagaze mfite icyizere cy’abahari kandi barashoboye icyangombwa ni ukuganirizwa”.

Ku mukino ukomeye agiye gutangiriraho ahura n’ikipe ya mbere ya APR i Kirehe kuri uyu wa gatandatu, Umutoza Sogonya yavuze ko utamuteye ubwoba dore ko ngo muri kamere ye amakipe akomeye atajya amutera igihuga.

Ati “ubundi muri kamere yanjye, amakipe akomeye ntajya ankanga, na APR izaze yikandagira kuko ishobora kubona ibibazo igatahana ubusa cyangwa inota rimwe”.

Sogonya Hamisi Kishi agarutse gutoza ikipe ya Kirehe nyuma y’imyaka hafi ibiri yirukanwe muri iyo kipe asimbuzwa Nduhirabandi Abdul Karimu (Coka).

Nduhirabandi ni umutoza utaratinze muri iyo kipe aho yasimbuwe na Karisa François mu mwaka wa 2018, nawe aza kwirukanwa nyuma yisozwa ry’imikino ibanza ya Shampiyona ku bera umusaruro muke.

Karisa Francois yatoje imikino 15 agatsindamo ibiri anganya itandatu atsindwa irindwi.

Ku rutonde rwa Shampiona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, ikipe ya Kirehe ku mikino 17 imaze gukina, ifite amanota 12 aho ikurikirwa n’ikipe y’Amagaju iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 8.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MUMBWIRE AMAKURU ARI MURI KIREHE FC

Alias yanditse ku itariki ya: 12-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka