Kiyovu ihawe akayabo yemerera Mugheni Fabrice gusinyira Rayon Sports.

Nyuma y’ibibazo byo kutumvikana hagati ya Rayon Sports na Kiyovu ku mukinnyi Kakule Mugheni Fabrice ku bwumvikane bw’Impande zombi , uyu mukinnyi yemerewe gukinira ikipe ya Rayon Sports mu mwaka w’imikino 2018/2019 atanzweho miliyoni 13Frw.

Mugheni Fabrice yegukanywe burundu na Rayon Sport
Mugheni Fabrice yegukanywe burundu na Rayon Sport

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane taliki ya 15 ugushyingo 2018 Umukinnyi Kakule Mugheni Fabrice usanzwe ukina hagati mu kibuga yasinyiye ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 nyuma y’ubwumvikane bw’amakipe yombi aguzwe Miliyoni 13 FRW.

Miliyoni 10 zahawe ikipe ya Kiyovu Sports kuko yagaragaje ko yari akigengwa n’amasezerano naho Miliyoni 3 zihabwa uyu mukinnyi ku giti cye.

Nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri Kakule Mugheni Fabrice mu masezerano yasinye yasabye Rayon Sports ko yamworohereza mu gihe cyose yaba abonye ikipe Hanze y’igihugu.

Kakule Mugheni Fabrice yari yerekeje mu ikipe ya Rayon Sports yahoze anakinira mbere yo kujya muri Kiyovu ariko Kiyovu Sports ijyana ikirego muri Ferwafa ko yari akiri umukinnyi wabo wari ukigengwa n’amasezerano.

Nubwo Kakule Mugheni Fabrice yavugaga ko bari bamaze amezi atatu batamuhemba bityo itegeko rishya rya FIFA rivuga ko umukinnyi umaze aya mezi adahembwa ashobora kuva mu ikipe , we ntiyashoboye kwerekana ibimenyetso bigaragaza koko ko yari amaze aya mezi atabona umushahara.

Kakule Mugheni Fabrice utegerejweho n’abafana ba Rayon Sports kuzasimbura Kwizera Pierrot wavuye muri Rayon Sports ni umwe mu bakinnyi bo hagati beza bakina muri Shampiyona y’URwanda aho ari umwe mu bigaragaje cyane mu mwaka ushize w’imikino ubwo yakiniraga Kiyovu Sports yari anabereye captain.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Twishimiye kuza kwa Mugeni congs committe

Jeidi yanditse ku itariki ya: 16-11-2018  →  Musubize

Sha kbs!! uyunumuti abayobozibacudukunda badukoreye, ahubwo amakipe turayamara kbs!!! kakure, welcame murugo kbs!!!!

Edimon yanditse ku itariki ya: 16-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka